00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyango agiye gukora igitaramo cya mbere mu myaka 36 ari mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukuboza 2021 saa 02:21
Yasuwe :

Muyango Jean Marie wamenyekanye mu ndirimbo nka Sabizeze n’izindi agiye gukora igitaramo cye cya mbere mu mateka, nyuma y’imyaka 36 atangiye umuziki by’umwuga.

Iyo uganiriye na Muyango akubwira ko we yatangiye umuziki akiri muto cyane, icyakora indirimbo ye ya mbere muri studio yasohotse mu 1985.

Icyo gihe yasohoye indirimbo zirimo Nzavuga, Manyinya, Mwiriwe neza n’izindi.

Igitaramo agiye gukora cyiswe “Muyango n’Imitari mu nganzo iganje”. Yagiteguye mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori byo gusoza umwaka batarama mu muziki gakondo.

Ni cyo cya mbere agiye gukora kuva yatangira umuziki. Umwe mu bari kumufasha kugitegura yabwiye IGIHE ko bagitekereje kugira ngo ataramire abakunzi be bwa mbere mu gitaramo cye ariko banamushimire umusanzu w’inganzo ye mu iterambere ry’Igihugu.

Ati "Urumva mu myaka 36 yari atarakora igitaramo na kimwe cye bwite, wenda bashoboraga kumutumira mu bitaramo ariko nk’umuhanzi yari atarataramira abakunzi be. Niyo mpamvu twateguye iki gitaramo ariko kandi kugira ngo tunamushimire uruhare rwe mu iterambere ry’ubuhanzi nyarwanda."

Giteganyijwe ku itariki 30 Ukuboza 2021 kuri kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu Muyango n’abo bazafatanya bakomeje imyiteguro aho bitoreza umunsi ku wundi muri Shauku ya Africa, ikigo kibarizwamo na Studio kikaba ari na cyo gifite Shauku Band.

Icyakora kugeza magingo aya, ntabwo haratangazwa amakuru menshi kuri iki gitaramo harimo n’igiciro cyo kwinjira.

Muyango ni umutoza mukuru w’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’. Ni umuhanzi ufite indirimbo nyinshi zikora ku mitima ya benshi zirimo; ‘Sabizeze’, ‘Karame nanone’, ‘Gisa’, ‘Karame uwangabiye’ n’izindi nyinshi zikunzwe bikomeye.

Nyuma y’imyaka 36 atangiye umuziki nk’umwuga, Muyango Jean Marie wamenyekanye mu ndirimbo nka Sabizeze n’izindi agiye gukora igitaramo cye cya mbere mu mateka
Muyango n'imitari bagiye gukora igitaramo yise “Muyango n’Imitari mu nganzo iganje”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .