Ibi birori byaherukaga mu 2007 byategurwaga na Contact FM biza guhagarara, nyuma y’imyaka 18 MC Murenzi wari mu babiteguraga kuri ubu akaba agiye kongera kubisubukura.
Ibi bitaramo MC Murenzi agiye gutegura binyuze muri sosiyete ye yise ‘UNIK MM Innovation’ bakazibanda ku rubyiruko rufite impano mu ngeri zitandukanye.
Uretse abazitabira iri rushanwa rizaba ririmo guhatana mu kubyina imbyino zinyuranye, kugaragaza impano zidasanzwe mu mukino wa Basketball n’ibindi, abazitabira ibi birori bazasusurutswa n’abahanzi barimo Bull Dogg, Bushali, B Threy, Angell Umutoni n’abandi banyuranye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, MC Murenzi yasabye buri wese uziko afite ijwi rigera kure by’umwihariko itangazamakuru kuzitabira iki gikorwa kugira ngo babafasha mu mukoro bihaye wo kugaragaza impano nshya banakangurira urubyiruko kuzikoresha neza.
Ati “Kigali Streetball Festival 2025 ni urubuga rwashyiriweho guha urubyiruko amahirwe yo kugaragaza impano zabo, kuruhuza n’abandi bahanzi ndetse no kurutoza gukoresha impano zabo mu buryo bwiza bubateza imbere. Bityo turashishikariza abanyamakuru, ibigo by’itangazamakuru n’abakunzi ba siporo n’ubugeni kuzitabira no gutangaza iyi gahunda hagamijwe gushyigikira no gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa byubaka.”
Iri rushanwa rifite intego yo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko byitezwe ko kwinjira ku bazagura amatike mbere ari 5000Frw mu gihe abazayagurira ku muryango ari 8000Frw naho ku bashaka kwicara hafi n’ikibuga bakazishyura ibihumbi 15Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!