Ibi Platini yabigarutseho nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Wa musaraba’ yo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze mbere yo gutangira umuziki we.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Platini abajijwe niba ateganya gukomeza gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko mu by’ukuri nubwo atazi neza igihe ariko ari kubyiyumvamo.
Ati “Sinzi neza igihe, ariko ndi kumva amavuta. Sinavuga ngo ni ryari ariko nziko hari igihe kizagera nkaba nasubira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”
Platini yakuriye muri korali ‘Alliance’ yabarizwaga mu Itorero ‘Eglise de classe’ ribarizwa mu Karere ka Kicukiro aho yakuriye, iyi yayigezemo mu 1998 ayisezeramo mu 2008 ubwo yari atangiye kuririmba muri Dream Boys.
Ku rundi ruhande uyu muhanzi, amaze iminsi ateguza album yakoranye na Nel Ngabo basanzwe babana muri KINA Music byitezwe ko izasohoka muri Kamena 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!