00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 17, P Fla yongeye gutega indege

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 July 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Umuraperi P Fla wari umaze imyaka 17 adakandagira mu kibuga cy’indege yongeye gufata rutemikirere yerekeza i Dubai, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo gitegerejwe ku wa 20 Nyakanga 2024.

Uyu muraperi wahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, byitezwe ko agera i Dubai mu rukerera rwo ku wa 20 Nyakanga 2024 umunsi n’ubundi azataramiraho.

P Fla yaherukaga mu kibuga cy’indege mu 2007 ubwo yari agaruwe mu Rwanda avuye muri Norvège kubera ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge yari yarahakoreye ubwo yari yarimukiyeyo.

P Fla wari waragiye i Burayi kurangirizayo amashuri yisumbuye ndetse akahatangirira kaminuza, akaba n’umuhanga mu gukina Basketball cyane ko yakiniye ikipe ya Oslo Kings yaje kugira ikibazo cy’imyitwarire nyuma yo kwisanga mu kigare cy’urubyiruko rwamuraruye biba ngombwa ko acyurwa mu Rwanda ku gahato.

Uretse indege yamucyuye ku gahato yaherukagamo mu 2007, P Fla yongeye gufata rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 yerekeza i Dubai aho agiye gutaramira.

Byinshi ku buzima bwa P Fla

P Fla ategerejwe mu gitaramo i Dubai
P Fla bimusabye gutegereza imyaka 17 mbere yo kongera kwinjira mu kibuga cy'indege
P Fla yerekeje i Dubai aho afite igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .