00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 10 Lick Lick yongeye gukandagira mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 August 2022 saa 12:22
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 10 avuye mu Rwanda akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012, Lick Lick uri mu bafite izina rikomeye mu muziki yongeye kugaruka mu rw’imisozi igihumbi.

Uyu mugabo wamenyekanye kubera gukora nyinshi mu ndirimbo zanakunzwe hambere, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2022 aherekeje Meddy witabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro umubyeyi we.

Urugendo rwa Lick Lick rwabanje kugirwa ibanga rikomeye kuko na mbere yo gusohoka mu kibuga cy’indege hatekerejwe uko yakwiyoberanya itangazamakuru rikarangarira Meddy we bikarangira arinyuze mu rihumye.

Ibi ni nako byanagenze kuko Lick Lick yatangiye afata amashusho Meddy yifashishije telefoni, amaze kubona ko itangazamakuru rihugiye kuri uyu muhanzi ahita yigira mu modoka banajyanyemo.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Lick Lick ari i Kigali mu rwego rwo gutabara Meddy, umuhanzi w’inshuti ye magara ndetse banakoranye igihe kinini.

Lick Lick ni umwe mu bakora indirimbo bubatse izina mu muziki w’u Rwanda bitewe n’indirimbo yakoze zikamamara, zirimo iz’abahanzi bari bakomeye mu myaka ya mbere ya 2010.

Uyu mugabo yihariye ubuhanga bwo gukora injyana nyinshi kandi neza, ndetse aho agereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012 yatangiye ibyo gutunganya amashusho y’indirimbo.

Kuri ubu akora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, gusa mu minsi ishize hasohotse amakuru yavugaga ko yahagaritse gukora indirimbo zisanzwe ubu akaba yariyeguriye Imana.

Ibi bisobanuye ko uretse indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nta zindi ndirimbo Lick Lick ashobora kuzongera gukora.

Lick Lick yasohotse yiyoberanyije afata amashusho Meddy
Lick Lick yari yagerageje kwihisha mu maso kugira ngo itangazamakuru ritamurabukwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .