00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Adamz yahishuye ibitaramenyekanye ku kiganiro yahanganiyemo na Tom Close

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Imyaka icumi irashize abantu bumvise guterana amagambo gukomeye hagati ya DJ Adamz na Tom Close bari bashwaniye kuri micro za City Radio, ni inkuru ibarwa ukwinshi ndetse hari n’abayikabiriza wayumva ukaba wakwibwira ko ari filime yari iri kuhakinirwa.

Imyaka icumi irashize abantu bumvise uguterana amagambo gukomeye hagati ya DJ Adamz na Tom Close bateraniye amagambo kuri micro za City Radio, ni inkuru ibarwa ukwinshi ku buryo hari n’abayikabiriza wayumva ukaba wakwibwira ko ari filime yari iri kuhakinirwa.

Nyuma y’imyaka icumi ibi bibaye, DJ Adamz yashyize avuga ukuri kw’ibyabereye muri studio mu 2011 ubwo yagiranaga ikibazo na Tom Close.

Benshi mu babara iyi nkuru, bakunze guhamya ko Tom Close yinjiranye mu kiganiro Dj Adamz agahita afata micro akanyomoza ibyari biri kumuvugwaho ko yigana indirimbo z’abandi.

Mu kiganiro ‘Les Hommes d’Affaires’ gitambuka kuri Vision FM, DJ Adamz yavuze ko iyi nkuru yakuririjwe, bamwe bagendera ku kinyoma bayihimbamo ibitarigeze bibaho.

Ntabwo Tom Close yinjiye mu kiganiro ku ngufu

DJ Adamz yavuze ko yari mu kiganiro ‘The Red-Hot Friday Night’ cyabaga buri wa Gatanu mu masaha y’igicuku, ari kumwe n’abatumirwa batatu aribo P Fla, Kamichi na Inspector Lewis.

Hari hagezweho kunenga indirimbo z’abahanzi babaga biganye iz’abandi bo hanze, ikiganiro kigeze aharyoshye P Fla ashoza intambara yavuyemo kuza kwa Tom Close mu kiganiro atatumiwemo.

Ubwo bari muri iki kiganiro, bitewe n’uko byari nyuma y’iminsi mike Tom Close atwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, P Fla yatanze igitekerezo agira ati “Njye ndamutse ndiwe (Tom Close) nasiba indirimbo zanjye zose ndetse n’igihembo nkagisubiza ngatangira umuziki bundi bushya.”

Ibi yabiterwaga n’uko byavugwaga ko Tom Close yashishuraga (yiganaga indirimbo z’abandi).

DJ Adamz yavuze ko aya magambo yababaje cyane Tom Close n’abo bari kumwe ahita ajya kuri radiyo shishi itabona yifuza kuvuguruza ibyavugwaga.

DJ Adamz yagize ati “Bageze hasi y’aho nakoreraga barampamagara, bambwira ko baje kuri radiyo, nahise nishimira ko uwavugwaga ko nta ndirimbo afite agiye kuza kuganira n’ababivuze, ntacyo nigeze mbwira ba P Fla ahubwo narahagurutse njya kwakira Tom Close n’itsinda ryari rimuherekeje.”

Bitewe n’uburyo imiryango ya radiyo yafungukaga, DJ Adamz avuga ko byari bigoye ko Tom Close abasha kwikingurira ku buryo yari kugwa hejuru abari muri studio.

DJ Adamz avuga ko kugira ngo ugere muri studio za City Radio, byasabaga ko uca ku miryango itatu kandi iyo ataba we wayifunguye nta wundi wari kubikora kuko yafungurwaga n’abakozi ba radiyo gusa.

DJ Adamz avuga ko icyo gihe nta mbaraga zabayeho ahubwo Tom Close n’ikipe yari imuherekeje basabye umwanya mu kiganiro barawuhabwa.

Uyu munyamakuru ariko kandi avuga ko iyo biza gusaba ko bashyamirana bitari gushoboka kuko inzu bakoreragamo yari ifite uburinzi kubera ko yanakoreragamo banki ebyiri zicungiwe umutekano.

Bitiriwe gukoresha ibiyobyabwenge nta n’amazi bafite muri studio

DJ Adamz yavuze ko Tom Close akigera muri studio ariwe ubwe wamwihereye micro, aho kujya impaka ku byari bivugiwe mu kiganiro uyu muhanzi yahise afata ijambo abwira abari bakurikiye radiyo ko asanze abari mu kiganiro bari kunywa ibiyobyabwenge.

DJ Adamz yongeyeho ko atigeze yifuza kwima Tom Close umwanya wo kwinigura, ati “Njye naramubwiye nti noneho sinari nanagutumiye, wowe akira micro uvuge ibyo ushaka byose nubirangiza witahire.”

Uyu munyamakuru yavuze ko yibuka neza abantu bari baherekeje Tom Close, barimo uwitwa Issa ndetse na Sam Karenzi (Umunyamakuru wa Radio 10) abatangaho abagabo bashobora guhamya ko nta biyobyabwenge basanze muri studio.

Ati “Abo ni abantu nizeye ko bavugisha ukuri, nta kintu na kimwe basanze turi kunywa. Byari ikinyoma cyambaye ubusa. Uriya munsi nari nanakubiswe rwose nta n’amazi mfite.”

Nyuma yo kuvuga uko yumva ibintu, Tom Close n’abari bamuherekeje barinze basohoka nta wundi uvuze mu batumirwa.

Bakigenda abari muri radiyo babaye nk’abakubiswe n’inkuba kuko bari batunguwe bikomeye.

Nyuma y’iki kiganiro, bwagiye gucya inkuru zabaye kimomo mu bakurikiranira hafi imyidagaduro ko muri studio za City Radio habereye akantu.

Imyaka icumi yari ishize inkuru ibarwa uko itari

DJ Adamz yavuze ko mu myaka icumi ishize ababazwa n’uburyo inkuru y’iki kiganiro ibarwa uko itari, abantu bagafata ibintu batazi bakabikuririza.

Kimwe mu bitari byo DJ Adamz avuga ni uko Tom Close atigeze yinjira kuri radiyo ku ngufu, ikindi ni uko nta biyobyabwenge bari bari gukoresha nta n’ibyo yabonye muri studio.

DJ Adamz avuga ko nyuma Tom Close yasabye imbabazi City Radio, ariko we ntazo yamusabye, icyakora ngo si ibintu byabiciye umubano kuko n’ubusanzwe batari abantu basanzwe ari inshuti zikomeye.

Uyu munyamakuru yavuze ko ahisemo gusobanura uko iki kibazo cyagenze kugira ngo abantu bikuremo ibyo babwiwe bitari byo bituma hari n’abagereranya iki kiganiro n’inkuru ya Tom Close.

Ati "Sinifuza ko hari abajya bumva ikiganiro ’The Red Hot Friday’ ngo bacyumvemo Tom Close. Nta kibazo cyihariye twagiranye icyabaye ni uko hari indirimbo yitaga ize njye nkumva atari byo kandi nemerewe kumva ibintu ukwanjye n’iyo naba ari njye gusa ubyumva uko."

Umva uko DJ Adamz asobanura inkubiri ye na Tom Close

DJ Adamz ubu asigaye ari umunyamakuru wa Radio 10 aho agiye no gusubukurira ikiganiro The Red Hot Friday
DJ Adamz na Tom Close kuri City Radio ni kimwe mu byavuzweho bikomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda
Nubwo Tom Close batigeze biyunga ku kibazo cyabayeho, ariko ngo nta n'icyo byangije kuko ntibari inshuti zikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .