Aba bombi bahuriye mu gikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ bagaragaye basohokanye mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2025.
Element na Coach Gael bongeye kugaragara bari kumwe nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko ibyari ikibazo hagati yabo byamaze guhabwa umurongo ku buryo impande zombi ziri kumvikana bitabaye ngombwa ko biyambaza inkiko.
Mu minsi ishize Element Eleeeh yavuze ko ikibazo cyabaye ari icyo mu muryango ku buryo ku bwe asanga kigomba gukemuka binyuze mu biganiro kandi byanatangiye.
Ati “Njya mbibona ariko uko biri kose uriya ni umuryango wanjye, ibibazo byose twagirana twabikemurira imbere. Buri bucuruzi bwose bugira ibibazo ariko birakemuka iyo abantu bahuye bakaganira. Utubazo twari turimo twose turi gukemuka.”
Icyo gihe, Mugarura Kenny uyobora 1:55AM Ltd nawe yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo, ati "Element turi kuganira, ibibazo byari byabaye ariko rwose bisa n’aho biri gukemuka kandi biri mu murongo mwiza."
Element yari amaze igihe avugwa mu nkuru zo kutavuga rumwe n’abahoze ari abakoresha be banamushinjaga kudatanga amafaranga bumvikanye. Uyu musore yanashinjwe guta akazi.
Ku bijyanye no kongera amasezerano muri 1:55AM Ltd cyangwa gutandukana mu mahoro mbere y’uko ahari arangira, Kenny Mugarura yavuze ko bizagenwa n’ibiganiro barimo, ari nabyo bizagena ahazaza h’imikoranire yabo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!