Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu nshuti zabo yasobanuye iby’ayo mashusho ati “Ariya mashusho yafatiwe aho twafatiye amashusho ya filime yafashwe n’umwe mu bakinnyi ba filime ya Titi Brown yenda gusohoka, naho iby’urukundo byo ntabyo ahubwo icyabaye ni uko Nyambo yari yaje kuyikinamo.”
Ku rundi ruhande, aba bamaze igihe kinini bakundana ariko baterura ngo bahamye inkuru y’urukundo rwabo. Amakuru avuga ko baje gutandukana mu minsi ishize babigira ibanga rikomeye kugeza ubwo bitangiye kuvugwa mu itangazamakuru.
Yaba Titi Brown ndetse na Nyambo nta n’umwe urashaka kugira icyo avuga ku mubano wabo cyane ko inshuro zose twagerageje kubavugisha, nta n’umwe uragira icyo abivugaho.
Ni mu gihe amakuru avuga ko iyi filme nshya ya Titi Brown izajya hanze bitarenze uku kwezi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!