Uyu muhanzi wageze i Kigali ku wa 26 Werurwe 2025, asanzwe ari umufana ukomeye wa MC Mariachi, umwe mu banyarwenya bategerejwe muri ’Gen-Z Comedy’.
Yagize umwanya wo kuganira nabo ku gitaramo ari gutegura mu Mujyi wa Kampala cyane ko mu bari kugitegura harimo na Alex Muhangi usanzwe ategura ‘Comedy Store’.
Hari amakuru IGIHE ifite, ko The Ben yihutiye kugaruka mu Rwanda kuko hari imwe muri sosiyete basanzwe bakorana bagomba kuvugurura amasezerano mu minsi ya vuba.
Ni amakuru ariko kandi ahamya ko uyu muhanzi agomba guhita asubira i Burayi kuba ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella uherutse kwibaruka imfura yabo, mbere y’uko yongera kugaruka mu Rwanda aho azava yerekeza i Kampala mu gitaramo azahakorera ku wa 17 Gicurasi 2025.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘The Plenty Love’ yamaze gushyirwa ku isoko, iya make ni ibihumbi 150 UGX (57 000 Frw), mu gihe iya VVIP yo ari ibihumbi 500 UGX (190 000 Frw), naho abantu umunani bashaka kwicarana ku meza yo muri VVIP ni miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda (1 500 000 Frw).



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!