Ibi byagarutsweho mu gace gato kagiye hanze ka filime mbarankuru yakozwe na Peacock yiswe “Diddy: Making of a Bad Boy”.
Muri iyi filime mbarankuru humvikanamo inshuti ya kera ya Diddy, yitwa Tim “Dawg” Patterson; avuga ko Janice Combs yateguraga ibitaramo biberamo ubusambanyi mu bwana bwa Diddy.
Ati “Ibyo ni byo twabaga tubona; ni byo twabwirwaga. Ese byatugize abantu batagira impuhwe? Nzi neza ko byabikoze. Ese twitaga ku ngaruka zabyo? Oya, ku bwacu byari ibya buri munsi ku wa gatandatu nijoro…abantu bahora bambaza impamvu. Sinzi igisubizo cyabyo, ariko nemera rwose ko byose bifitanye isano n’ibyo yanyuzemo mu bwana.’’
Rolling Stone yatangaje ko Patterson yagaragaje ko ibikorwa bya nyina wa Diddy byagize uruhare ku ngaruka z’ibyaha biri gushinjwa uyu muhanzi ubu.
Avuga ko ibi bikorwa bya nyina w’uyu muhanzi bifitanye isano n’ubuzima bw’ibyo yabonye mu bwana bwe.
Akomeza avuga ko kandi ubwo Diddy yari amaze kuba umuntu mukuru, yatangiye gukora ibi bitaramo byabaga birimo abantu batandukanye barimo abanywi b’ibiyobyabwenge, indaya, abaryamana bahuje ibitsina n’abandi.
Ati “Mu mpera z’icyumweru, Diddy yakundaga gukora ibirori mu rugo, kandi twabikoraga kenshi. Yabaga ari kumwe n’abantu banywaga inzoga z’ubwoko bwose n’urumogi.”
“Habaga hari ababaswe n’ibiyobyabwenge, abakundana bahuje ibitsina, indaya n’abacuruza ibiyobyabwenge. Abo ni bo bantu bari basanzwe baza mu rugo rwacu. Ntabwo byatangazaga kwinjira mu cyumba ugasanga harimo abantu babiri bambaye ubusa buri buri.’’
Muri iyi filime mbarankuru igiye kujya hanze harimo umuntu washinje Diddy gusambanya abana. Ati “Yabaga ari gusambana…abakobwa bamwe babaga bari mu cyumba, mu by’ukuri babaga bataruzuza imyaka.”
‘Diddy: The Making of a Bad Boy’ izashyirwa kuri Peacock ku wa 14 Mutarama 2025.
First trailer for a Diddy documentary ‘DIDDY: THE MAKING OF A BAD BOY’
Releasing on January 14 on Peacock. pic.twitter.com/fdGbeTWsOz
— DiscussingFilm (@DiscussingFilm) January 2, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!