Ibi The Ben yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2024. Ni na ho iyo saha yayitangiye ayihereza umufana.
Ati “Iriya saha nayitanze mbitekerezaho ariko ntekereza ko ari satani watumye mbitekerezaho, Imana yatumye nyitanga. Iyo uri mu rwego runaka ntekereza ko aba ari amahirwe yo kurema ikintu mu mutima w’umuntu runaka. Nakifuje kuba buri munsi mpura n’umuntu nkamuha ikintu gikomeye ku mutima wanjye.”
The Ben yavuze ko iyi saha iri mu bintu atunze yakundaga.
Ati “Iriya saha nyikunda kurusha ikintu cyose, nayihawe n’inshuti yanjye ariko yihangane kuba nayihaye umuntu tutanaziranye, nibaza ko ari kumwe uba wifuza gushyira ikimenyetso ku mutima w’umuntu wakweretse urukundo.”
Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo guha iyi mpano umukunzi we nyuma y’urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki we bo mu Mujyi wa Musanze.
Iyi saha yo mu bwoko bwa ‘Oulm’ ntabwo ku isoko igura amafaranga menshi kuko urebye igura hagati y’amadorali 18 na 25.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!