00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaxo yasabye imbabazi nyuma yo gukora ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo Kwibuka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 April 2025 saa 12:10
Yasuwe :

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zose akoresha umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, yasabye imbabazi abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange, nyuma yo gutegura ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu kirimo.

Ni ikiganiro uyu munyarwenya yari ayoboye agihuriyeho n’urubyiruko rumukurikira, batera urwenya yewe n’ugerageje kubakebura bakamwima amatwi.

Nyuma yo kuva kuri iyi Live yari yateguye kuri Tik Tok, Nyaxo yasubiye ku mbuga nkoranyambaga ze atambutsa ubutumwa bwo gusaba imbabazi yisegura ku bakurikiye iki kiganiro ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu butumwa bwe, Nyaxo yagize ati “Aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu munyarwenya yakomeje asaba imbabazi ati “Nsabye imbabazi Abanyarwanda mwese muri rusange cyane cyane abo byakomerekeje, ndashishikariza urubyiruko n’ibyamamare gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kugira ngo duhashye abapfobya Jenoside.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Muragira B. Thierry yabwiye IGIHE ko bagiye gusesengura ibyakozwe hakarebwa icyakorwa.

Ati “Ikibanza ni ugusesengura ibyo yakoze hanyuma umwanzuro uzafatwe nyuma."

Ubwo yari abajijwe niba ubutumwa amaze iminsi atanze bwo gusaba abahanzi gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo barwaya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana ndetse n’abayipfobya, Umuvugizi wa RIB yagize ati "Kwigisha ni uguhozaho, ntabwo wakwizera ko ubutumwa watanze bwumviswe na bose. Hari abinangira, gusa tuzakomeza twigishe ariko tubijyanishe no guhana.”

Nyaxo yasabye imbabazi nyuma gutegura ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo #Kwibuka31

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .