Nyampinga wa Botswana, Sudani y’Epfo na Ghana bitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gashyantare 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Oweditse Phirinyane wo muri Botswana, Rebecca Nana Adwoa Kwabi wo muri Ghana uyu wazanye n’igisonga cye cya kabiri Princess Owusua Gyamfi na Mariah Nyayeina wo muri Sudan y’Amajyepfo baraye i Kigali bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Usibye Oweditse Phirinyane Nyampinga wa Botswana yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020, aba bakobwa bandi bageze i Kigali mu bihe bitandukanye byo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 aho bitabiriye umuhango wo gutanga ikamba muri Miss Rwanda 2020.

Ku mugoroba w’uyu munsi nibwo Mariah Nyayeina, Nyampinga wa Sudani y’Epfo na we yageze mu Rwanda.

Uwanyuma wageze mu Rwanda ni Nyampinga wa Ghana, Rebecca Nana Adwoa Kwabi wabaye uwa gatanu witabiriye Miss Rwanda 2020.

Aba bose bahasanze Oliver Nakakande wo muri Uganda ndetse na Sylivia Sebastian wo muri Tanzania bahageze mbere y’abandi.

Miss Rwanda 2020 niyo ya mbere yitabiriwe n’abakobwa bo mu bindi bihugu.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 riri kugana ku musozo, abakobwa bahatanira ikamba bari mu mwiherero mbere y’iminsi mike ngo hamenyekane uzegukana ikamba. Ubu basigaye ari 19, nyuma y’uko Ingabire Jolie Ange yasezeye mu irushanwa kubera uburwayi.

Amatike yo kwinjira mu birori bizatangarizwamo Miss Rwanda 2020 yamaze gushyirwa ku isoko, abayashaka bashobora kuyagura bifashishije Mobile Money (*182*8*1*333111#), Ecobank cyangwa bakayasanga kuri Camellia muri KBC, Keza Saloon no kuri Smart Design.

Oweditse Phirinyane Miss Botswana yageze i Kigali yakirwa na Nimwiza Meghan
Miss Botswana 2020 yageze i Kigali
Mariah Nyayeina nyampinga wa Sudani y'Epfo yakiriwe na Nimwiza Meghan
Ba Nyampinga bageze mu Rwanda mbere bakiriye uwa Sudani y'Epfo
Nyampinga wa Ghana (wambaye umuhondo) yageze i Kigali ari kumwe n'igisonga cye cya kabiri
Nyampinga wa Ghana yitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020
Princess Owusua Gyamfi igisonga cya kabiri cya Miss Ghana yitabiriye Miss Rwanda 2020
Nimwiza Meghan niwe wagiye kwakira aba bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza