Ubusanzwe umukobwa wegukanaga iri kamba, yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki, gusa kuri iyi nshuro azahabwa Hyundai Cretta izaba igezweho. Ni ukuvuga iyakozwe muri uwo mwaka.
Urebye ku mbuga za internet zicururizwaho imodoka, usanga iyi modoka igurishwa mu byiciro bine bitewe n’umwihariko wa buri kimwe. Igera ku madolari ibihumbi 21 y’amadolari ikagera ku bihumbi 26 by’amadolari. Ni ukuvuga hafi miliyoni 27 Frw gusa ni amafaranga ashobora kurenga kuko nk’ibyo biciro ni iby’ubwoko bwa 2020 mu gihe Miss Rwanda we azahabwa ubwoko bwa 2021 byitezwe ko izaba iri hejuru ya miliyoni 30 Frw.
Ubusanzwe Nyampinga w’u Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, yabaga ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 15 na 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe mu itsinda ritegura Miss Rwanda waganiriye na IGIHE yagize ati “Ubundi baduhaga ihari, ubu twatanze imodoka twifuza ko baduha, impinduka ya mbere ni uko imodoka ya Miss Rwanda uyu mwaka izaba ikoze uko tubyifuza.”
Iyi modoka ni imwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa zigiye gutangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru muri Kigali Marriott kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!