Ikanzu ya Meghan, Shaddyboo, ikamba rishya: Udushya mu birori byo gutoranya Miss Rwanda 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Gashyantare 2020 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 nibwo hatanzwe ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryegukanywe na Nishimwe Naomie, iri ryabaye ijoro rirerire ku bitabiriye ibi birori ariko nanone ryaranzwe n’ibintu byinshi bitandukanye.

IGIHE yakusanyije tumwe mu dushya twagaragaye muri uyu muhango wabareye kuri Intare Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Ubwitabire bw’abafana muri Miss Rwanda 2020

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2020 byabereye kuri Intare Arena, nubwo atari hafi cyane yo mu mujyi rwagati ariko ntibyaciye intege abantu babyitabiriye kuko bari buzuye mu cyumba cyatangiwemo ikamba.

Imyanya yose yari irimo abantu kandi abafana mu mpande zose ariko bagaragaza umuriri wo gushyigikira abakobwa batandukanye bari bashyigikiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki yatashye adasoje ibirori

Ibirori bya Miss Rwanda 2020 byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard.

Mu buryo butunguranye saa sita z’ijoro zibura iminota mike Bamporiki Edouard yahagurutse asezera kubo bari bicaranye aritahira. Bamwe mu babonye uyu muyobozi agiye batekereje ko arambiwe n’ibi birori byatinze kurangira cyane ko byashyizweho akadomo saa saba n’igice z’igicuku.

Impaka zikomeye mu bagize akanama nkemurampaka mbere yo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda 2020

Nyuma y’uko abakobwa icyenda bari bamaze gusezererwa, abakobwa 10 bari basigaye bakamurikira akanama nkemurampaka imishinga yabo abari bashinzwe kubaha amanota basabwe gufata akanya bakajya guteranya amanota bityo bagatangaza uwahize abanda ari na we wegukana ikamba.

Umwiherero w’abagize akanama nkemurampaka watinze ku rwego rwo hejuru kuko barengeje isaha mu mpaka zikomeye.

Nyuma yo kugaruka bazanye amanota ateranyije nabwo impaka zari zose nubundi ubona batarumvikana ku manota batanze. Nyuma y’izo mpaka hemejwe ko Nishimwe Naomie ari we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Ikanzu ya Nimwiza Meghan mu birori bya Miss Rwanda ni kimwe mu bitazava mu mitwe y’abakurikiye iri rushanwa

Nimwiza Meghan wari usanganywe ikamba rya Miss Rwanda 2019 yari yitabiriye ibirori byo kuritanga, uyu mukobwa yaje yambaye ikanzu ndende kandi yagutse yatunguye benshi.

Usibye abatangajwe n’iyi kanzu na nyirayo kuyigenderamo byamutonze cyane ko byamusabaga kugenda ayifashe cyangwa afite itsinda ry’abamukikije bamufasha gutambuka itamuteze.

Kwicara yambaye iyi kanzu ni kimwe mu byagoye cyane uyu mukobwa umaranye umwaka ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Kutubahiriza igihe byatumye ibirori biba iminsi ibiri

Byari byitezwe ko ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ritangwa tariki 22 Gashyantare 2020, icyakora bitunguranye iri kamba ryatanzwe nyuma y’amasaha hafi abiri ku wundi munsi.

Nta mpamvu n’imwe yateye ubu bukerererwe yigeze itangazwa icyakora imwe mu zagaragariye buri wese witabiriye ibi birori ni ugutinda kwemeza uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 byafashe isaha irenga.

Amasura mashya mu bagize akanama nkemurampaka

Batanu bari bagize akanama nkemurampaka ni Munyaneza James umunyamakuru wa The New Times ubifitemo uburambe, Ntarindwa Diogene Atome umunyarwenya w’icyamamare mu Rwanda, Umubyinnyi w’ikirangirire ku Isi Sherri Silver, Evelyne Umurerwa umaze igihe ari umunyamakuru mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ndetse na Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Muri aba tumaze kuvuga hejuru, Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome ndetse na Sherri Silver yari amasura mashya mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Ibirori byitabiriwe na ba Nyampinga bo mu bindi bihugu

Ibi birori kandi byitabiriwe na ba nyampinga baturutse mu bindi bihugu baje kwihera ijisho umukobwa wegukana ikamba.

Muri bo harimo Dative Uwimana waserukiye u Burundi muri Miss Africa University mu 2019; Nyampinga wa Tanzania, Sylivia Sebastian, watowe mu mwaka wa 2019; Oweditse Phirinyane wo muri Botswana; Rebecca Nana Adwoa Kwabi wo muri Ghana n’igisonga cye cya kabiri Princess Owusua Gyamfi; Miss Mariah Nyayeina wo muri Sudani y’Epfo na Oliver Nakakande wo muri Uganda.

Ni ubwa mbere abakobwa bo mu bindi bihugu batwaye amakamba bitabira kuri urwo rwego.

Bwa mbere abakobwa bari bambaye amakanzu yadodewe mu Rwanda

Abakobwa bahatanaga mu irushanwa rya Miss Rwanda mu birori byo gutanga ikamba bari bambitswe n’abanyamideri babiri aribo Tanga Design na Ian Boutique.

Eric Birasa uhagarariye Ian Boutique yabwiye IGIHE ko amakanzu abakobwa bose baserukanye ari imyambaro yadodewe mu Rwanda bikaba ari ubwa mbere bibaye mu gihe cy’imyaka itandatu amaze akora iki gikorwa cyo kwambika abakobwa bo muri Miss Rwanda.

Urubyiniro rwari ruteguye neza cyane kimwe n’icyumba cyabereyemo ibi birori

Buri wese winjiraga ahari hagiye kubera ibirori bya Miss Rwanda 2020 yatungurwaga n’uburyo hari hatatse neza cyane, byagaragaraga ko ari ibirori byiteguwe ku rwego rwo hejuru.

Usibye imitako, urubyiniro abakobwa bagombaga gutambukaho kimwe n’ibyuma byasohoraga amajwi byari ibintu biteguye neza kandi bivuga neza.

Shaddyboo yasize inkuru mu birori bya Miss Rwanda

Shaddyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yasize umugani ahabereye ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2020. Uyu mugore wafanaga Nishimwe Naomie yabanje kukanyurizaho abitabiriye ibi birori ubwo akanama nkemurampaka kari kari guteranya amanota.

Ubwo akanama nkemurampaka kari kagiye guteranya amanota, Dj Ira wavangaga imiziki yaryohereje abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda nubwo bari bananiwe bose bicaye.

Muri iki gihe Shaddyboo yatunguranye abantu bose bicaye arahaguruka acinya akadiho abantu bose bamuhanze amaso.

Ubwo bari bamaze gutangaza uwatsinze, Shaddyboo yongeye kwigaragaza cyane ko yarenzwe n’ibyishimo akavuza induru mu cyumba cyatorewemo Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Ibirori byaranzwe n’imbyino n’umuziki gakondo kimwe n’imbyino za Kinyarwanda

Mu birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2020 hari hatumiwe itorero Inganzo Ngari ndetse n’itsinda ry’abacuranzi gakondo basusurukije abitabiriye iki gitaramo.

Usibye Itorero Inganzo Ngari, na ba Nyampinga mu myireko bakoze harimo aho biyerekanye babyina Kinyarwanda cyane ko bari bamaze igihe batozwa.

Nyuma y’imyaka itanu ikamba rya Miss Rwanda ryahinduwe

Ikamba ryambitswe Miss Nishimwe Naomie ryakozwe n’Inzu y’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu iryari risanzwe rikozwe rikaba ryasimbujwe ku busabe bw’abategura iri rushanwa.

Ubwo Nimwiza Meghan yajyaga gutanga ikamba yari amaranye umwaka wose byamusabye kubanza gukuramo iryo yari asanganywe afata irishya aba ariryo yambika Nishimwe Naomie.

Abakobwa bari bambaye amakanzu yakorewe mu Rwanda
Ikamba rya Miss Rwanda ryahinduwe nyuma y'imyaka itanu
Abakobwa baturutse hanze bari bitabiriye uyu muhango
Ba Nyampinga begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu myaka ishize
Abantu bari bitabiriye ibi birori
Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yari yitabiriye ibi birori nubwo yatashye bitarangiye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe yitabiriye ibi birori
Ibirori bya Miss Rwanda byasusurukijwe n'imbyino gakondo
Ba Nyampinga bari bafite amakamba y'umwaka ushize bicaye hamwe
Mu kanama nkemurampaka hagaragaragamo amasura mashya
Ahabereye ibi birori hari hateguwe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza