Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Universe mu ijoro ryakeye i New Orleans muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyerekanye mu myambaro igaragaza igihugu cyabo.
Miss Viktoria Apanasenko w’imyaka 28 uhagarariye Ukraine muri iri rushanwa rizarangira ku wa 14 Mutarama 2023, yaserukanye umwambaro umenyerewe mu mikino yo kuri internet ‘Final Fantasy’ wambarwa n’indwanyi "Warrior of Light".
Yavuze ko uyu mwambaro yaserukanye ufite igisobanuro gikomeye ku gihugu cyabo kiri mu bihe by’intambara cyashowemo n’ u Burusiya.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram yanditse agira ati “Kubera ko tutari tumaze igihe kinini tubabazwa, ntabwo tugomba kuguma mu bukene no gukandamizwa.”
“Turakomeye, turigenga, tuzahora turwana kugera ku iherezo.”
Ikamba yari yambaye avuga ko ari umucyo ugomba gukuraho umwijima waje mu bihugu cyabo.
Ati “Imyambarire ya ’Warrior of Light’ ishushanya intambara y’igihugu cyacu yo kurwanya umwijima, nka Malayika Michael ukoresha inkota arinda Ukraine n’abayituye.”
Bimwe mu byari bigize imyambaro ye uretse amabara agize ibendera ry’igihugu harimo ikanzu ikozwe muri ‘Vyshyvanka’ igitambaro gikorwamo amashati amenyerewe mu bihugu bya Ukraine na Belarus.
Ni umwambaro wakozwe na Lesia Patoka afatanyije na Nagolovy wakorewe muri Ukraine mu mezi ane hakoreshejwe urumuri rwa buji kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kiri muri kiriya gihugu.
Kubera ikibazo cy’intambara imaze amezi 11 ibera muri Ukraine byatumye aya mababa yari yateguye atajyanwa muri Amerika ahitamo gukoresha andi asa nayo yakozwe na Crooked Feather.
Iri rushanwa ririmo umukobwa uhagarariye u Burusiya, Miss Anna Linnikova, waserutse yambaye ikamba ry’abami bo mu Burusiya.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bacitse uruhondogo bavuga kuri aba bakobwa bombi bavuga ko ihangana ry’u Burusiya na Ukraine ryimukiye muri Amerika muri Miss Universe.
Ikamba rya Miss Universe 2021 rifitwe n’Umuhindekazi, Harnaaz Sandhu w’imyaka 22.
Ukraine is SLAYING on stage, along with her beautiful feathered wings. What an inspiration to all. 💙 #MissUniverse pic.twitter.com/bP3LA4gDsx
— Miss Universe (@MissUniverse) January 12, 2023





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!