Ni ibitaramo byatangiye ku wa 24 Kamena 2022 bisozwa ku wa 26 Kamena 2022, buri gace muri utu tubiri kakaba karabereyemo ibitaramo bibiri.
Abahanzi bari batoranyijwe bagabanyijwemo amatsinda abiri, bamwe boherezwa gutaramira i Rugende ku wa 24 Kamena 2022, mu gihe abandi bari i Nyamirambo. Aya matsinda yaje guhinduranya kuri uyu wa 26 Kamena 2022.
Ibi byatumye mu ijoro ryo ku wa 26 Kamena 2022 abahanzi barimo Abdoul Makanyaga, Mani Martin, Senderi Hit, Mico The Best, Bwiza, Chris Eazy, Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu, Ariel Wayz na Platini bisanga i Rugende mu gitaramo cyayobowe na Anita Pendo afatanyije na Phil Peter.
Iki gitaramo cyanacuranzemo DJ Brianne na DJ Bissoso, basusurukije abakunzi b’umuziki bari bakoraniye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rugende.
Aba bari i Rugende mu gihe i Nyamirambo ho byari ibicika mu gitaramo cyayobowe na MC Buryohe afatanyije na Bianca, mu gihe DJ Ira ari we wavangaga imiziki muri iki gitaramo.
Ni igitaramo cyagaragayemo abahanzi nka Riderman, Juno Kizigenza, Kenny Sol, Okkama, Alyn Sano, B Threy, Bushali na Rafiki Coga.
Ibi bitaramo byiswe ’People’s concerts’ byari bigamije gususurutsa abanyamujyi, mu gihe u Rwanda rwakiraga inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth, CHOGM.
Nyamirambo basoreje CHOGM mu birori













I Rugende naho byari ibicika














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!