00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: DJ Omar yakomerekejwe n’agatsiko k’amabandi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 September 2022 saa 03:06
Yasuwe :

Agatsiko k’amabandi yitwaje ibyuma n’ibindi bikoresho bikebana kateze Abayisenga Omar uzwi nka DJ Omar usanzwe ucuranga mu kabyiniro ka Bahaus gaherereye ahitwa Cosmos i Nyamirambo, bashaka kumwica ariko Imana ikinga akaboko.

DJ Yvan usanzwe akorana na DJ Omar muri aka kabyiniro bacurangamo i Nyamirambo muri Cosmos, niwe waduhamirije amakuru y’urugomo mugenzi we yakorewe.

Mu kiganiro na DJ Yvan wari uri kwa muganga aho mugenzi we arwariye ku bitaro bya Nyarugenge, yavuze ko DJ Omar yategewe mu gace atuyemo mu Murenge wa Nyamirambo ahagana saa sita n’iminota mike z’ijoro rishyira ku wa 21 Nzeri 2022 ubwo yari agiye mu kazi.

DJ Omar wari uvuye mu rugo agiye mu kazi, ataragera kure yaje gucakirana n’abagizi ba nabi bamwambura ibintu yari afite. Ngo bavuze ko banifuza kumwica ngo atazabavuga kuko yari yababonye ari nayo mpamvu bamuteraguye ibyuma.

Ku bw’amahirwe uyu mu DJ yaje guca mu rihumye aba bagizi ba nabi asubira mu rugo ariko bitewe n’uko nta mbaraga yari asigaranye agwa hasi atarinjira mu nzu. Umubyeyi wumvise umwana we atabaza yahise yihutira kumujyana kwa muganga.

Umuryango wa DJ Omar uvuga ko wabanje kwita ku mwana wabo, ariko banateganya kugeza ikirego muri RIB kugira ngo abagize uruhare mu guhohotera umwana wabo bakurikiranwe.

DJ Omar yatezwe n’agatsiko k’amabandi kifuzaga kumwica Imana ikinga akaboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .