Dutemberane ku Cyanika ahabereye igitaramo cyakomotseho insigamugani ‘Nta cyabuza Impala gucuranga’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Mu muco no mu buvanganzo nyarwanda, hari icyo abantu bita “Insigamigani” bashaka kuvuga inkuru mpamo y’ibintu byabayeho bigasiga umugani. Mu myaka ya nyuma y’umwaduko w’abazungu na nyuma, hari inkuru yabayeho isiga umugani, ku buryo igaragara nk’Insigamigani yo mu gihe cya vuba.

Iyo nkuru ni iyaturutse ku gitaramo cyakozwe na Orchestre Impala de Kigali, kikaza gupfiramo umuntu ari na we abantu baje gukomoraho imvugo igira iti “Nta cyabuza Impala gucuranga”.

Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose uri mu ba mbere bashinze Orchestre Impala mu 1974, yatemberanye n’abanyamakuru ba IGIHE ku Cyanika muri Nyamagabe ahabereye icyo itaramo cy’amateka mu myaka myinshi ishize.

Icyo gitaramo cyabereyemo impanuka yaguyemo umuntu kigasiga umugani cyabereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika, Akagali ka Karama, Umudugudu wa Nyanza, mu mbuga ya Kiliziya ya Cyanika iri neza mu marembo y’ibitaro biri muri uyu murenge.

Mimi la Rose utibuka neza ahabereye iki gitaramo, ndetse n’umwaka cyabereyemo, avuga ko bakoze igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi kandi kwinjira ari igiceri cy’ijana.

Bamwe mu batarabashije kwinjira mu gitaramo kubera ubushobozi, buriye igiti cy’umutini cyari ahari habereye igitaramo.

Umwe mu bari muri iki giti yikubise hasi abura umwuka, bamujyana kwa muganga yarabye. Iki gihe ngo ubuyobozi bwari buhari bwasabye ko igitaramo gihagarara.

Uko ubuyobozi bwabyifuzaga ni nako abagize Orchestre Impala babyumvaga kuko bashatse guhagarika gucuranga bagaha icyubahiro umufana wabo.

Abagize Orchestre Impala bafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo basaba Sebanani kubibwira abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.

Sebanani akivuga iby’iyo nkuru, abafana bateye hejuru basaba ko igitaramo cyakomeza Impala zigakomeza gucuranga. Bavuga ko uwapfuye ibye byarangiye ariko bitabuza abacuranga gucuranga.

Mimi La Rose yagize ati” Twabwiye ubuyobozi tuti none se tubigenze gute? baratubwira bati mukomeze kuko abaturage bishyuye amafaranga yabo, muramutse mugiye mudacuranze ntimwabakira.”

Yabaye inkuru ikomeye ndetse ivaho insigamugani ikibukwa n’uyu munsi igira iti ’Nta wabuza Impala gucuranga’.

Mimi La Rose yishimira ko bakoze amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda nubwo bamwe mu bari bagize iyi Orchestre bitabye Imana.

Ubajije ku gasantere umuryango w’iwabo w’uwo witabye Imana, buri wese akubwira ko batamuzi neza, ni amateka amaze igihe kirekire ku buryo benshi batayibuka neza.

Ni ubwa kabiri Mimi la Rose yari ageze ahabereye iki gitaramo nyuma kuko yahaherukaga mu mwaka wa 2010, iki gihe akaba yari ari mu kandi kazi katari ukuhasura.

Ati “Nishimye cyane, rwose. Nishimiye uburyo itangazamakuru ryatangiye gucukumbura inkuru z’ibyakozwe na Orchestre Impala, birampa icyizere ko n’igihe tutazaba duhari bizasigara mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.”

Uwiringiyimana François wari mu bitabiriye iki gitaramo yibuka ko kwinjira byari igiceri cy’ijana, akibuka inkuru y’ibyahabereye ariko ntiyibuka neza umwaka iki gitaramo cyabereyemo.

Ati “Hari ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba, ni igitaramo cyari kiryoshye cyari kirimo Impala. Hari umwana wari wuriye igiti bitaga umutini, areba mu gikari ahabereye igitaramo aza guhanuka yikubita hasi bamujyana kwa muganga, ubanza ari naho yaguye.”

Uwiringiyimana avuga ko bo bumvise ko umwana yitabye Imana ariko ntibabyiteho ahubwo bagakomeza kwibyinira umuziki wa Orchestre Impala.

Nshimiyimana Bernard utarabashije kwitabira iki gitaramo kuko yari ataravuka, avuga ko na we iki gitaramo yacyumvise mu mateka.

Ati”Numvise ko Impala zaje gucuranga hano, abatabashije kwinjira bakurira ibiti. Umwe mu bari muri icyo giti yikubise hasi ahita yitaba Imana, icyo gihe Impala zasabwe guhagarika igitaramo ariko abaturage basaba ko gikomeza. Aho niho ngo haturutse iyo nsigamigani.”

Kuva uwo Impala zakomeje kubaka ibigwi mu mateka y’u Rwanda mu ndirimbo zitandukanye ziirmo zikebura umuryango nyarwanda, iz’urukundo n’izindi.

Dutemberane ahabereye iki gitaramo cya Orchestre Impala

Ukinjira ahitwa Cyanika ku gasantere hafi y'aho Impala zacurangiye hagakomoka insigamugani
Cyanika ni agace gakikijwe n'imisozi myiza
Ahabereye iki gitaramo ni hafi neza y'ikigo nderabuzima cya Cyanika
Nubwo imyaka ibaye myinshi, amateka y'ibyabereye aha hantu aracyibukwa cyane
Mimi la Rose wahoze muri Orchestre Impala ari ku giti kiri hafi y'ahahoze icyaguyemo umufana wabo
Imbuga iri kuri kiliziya ya Cyanika, ahabereye igitaramo cya Orchestre Impala kigasiga umugani wakwiriye u Rwanda rwose
Igiti cyaguyemo umufana wa Orchestre Impala cyaratemwe mu myaka mike ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .