00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nviiri the story teller n’umukunzi we, bageze i Kigali bitabiriye igitaramo cya Kivumbi King

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 December 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Nviir the story teller uri mu bahagaze neza mu muziki muri Kenya, yageze i Kigali ari kumwe n’umukunzi we Maisha Madrugada Wirth usigaye ari n’umujyanama we mu bya muzika, aho bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘Ganza’ ya Kivumbi King.

Nviir the story teller wageze i Kigali ni umusore w’imyaka 33 wize ibijyanye n’ubukanishi nyuma akaza kujya gukora mu iduka rya se mbere y’uko yinjira mu muziki ari na wo uyu munsi yashinzemo ibirenge bye byose.

Uyu musore wari usanzwe afata amashusho y’aho Sauti Sol yabaga yakoreye indirimbo ibyo benshi bazi nka ‘Behind the scene’, nta muntu n’umwe wo muri iri tsinda wari uzi ko ashobora kuririmba.

Bien wo muri Sauti Sol ni we waje kumva Nviir ari gucuranga gitari anaririmba birangira amubwiye ko yabikomeza kuko yari amaze kumva impano ye.

Ni umuhanzi wakuriye muri korali, akaba ari nawe wanditse indirimbo yitwa Melanin itsinda rya Sauti Sol ryakoranye na Patoranking.

Mu 2019, ubwo yari amaze gusinya muri Sol Generation Records, Nviir nibwo yamenyekanye cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise Extravaganza.

Mu 2021 Nviir yasohoye EP y’indirimbo esheshatu yise Kitenge, byari mbere y’uko mu 2023 asohora album ye ya mbere yise ‘Inside out’ igizwe n’indirimbo 15.

Nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka itanu yari afite muri Sol Generation Records, Nviir yaje gutangira gukora wenyine , ubu akaba ari gufatanya n’umukunzi we ibijyanye na muzika.

Uyu musore ni umwe mu bazitabira igitaramo cyo kumurika album ‘Ganza’ ya Kivumbi King kizabera muri Kigali Universe ku wa 28 Ukuboza 2024.

Ni igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi benshi bo mu Rwanda barimo Mike Kayihura, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Bushali, Kirikou Akili, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Shemi.

Kivumbi King agiye kumurika album ye ya mbere yise 'Ganza'
Nviiri the story teller n’umukunzi we, bageze i Kigali bakirwa n'inkumi zo muri Kigali Protocol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .