00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibyari byoroshye! Ben Adolphe yashimiye itangazamakuru ritumye ashinga imizi i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2022 saa 04:26
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 13 Nyakanga 2022, umuhanzi Ben Adolphe yasangiye n’abanyamakuru abashimira kuba baramubaye hafi uyu munsi akaba ari umwe mu bahanzi batavuka i Kigali ariko bashinze imizi mu Mujyi.

Ni ibirori byabereye muri Chillax i Nyarutarama, aho uyu muhanzi yari yateguye ibirori byo gushimira abanyamakuru ahamya ko yategeye ibiganza bakamuha.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibi birori Ben Adolphe yashimiye abanyamakuru bamwakiranye yombi ubwo yari yimuriye ibikorwa bye by’umuziki muri Kigali.

Ati “Ndibuka mu myaka ibiri ishize ubwo nari ndangije ishuri rya muzika rya Nyundo, niyemeje guhita nshinga imizi muri Kigali, buri wese nabiganirije yambwiraga ko bigoye bakambwira ko itangazamakuru ritazanyorohera ariko ndabashimira ko ibyo nasanze bihabanye n’ibyo nabwirwaga.”

Uyu musore yavuze ko ashimira cyane itangazamakuru uko ryamubaye hafi kuri ubu akaba ari umwe mu baturuka mu Karere ka Rubavu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.

Abanyamakuru muri rusange bashimiye umuhate uyu musore agaragaza mu muziki we, bamubwira ko ibikorwa bye ari byo bizatuma aba uwo ari we.

Uncle Austin yashimiye abanyamakuru bari bitabiriye ubutumire bwa Ben Adolphe, ahamya ko ubumwe bwabo ari bwo bwatuma umuziki utera imbere cyane ko butuma biyemeza kuwushyigikira.

Muri uyu mugoroba wo gusangira Ben Adolphe yanahise asohora indirimbo nshya yise ‘Rimwe’ iyi amashusho yayo akaba yarafatiwe muri Tanzania.

Ni indirimbo ikurikiye izindi yafatiye amashusho muri Tanzania zirimo; Jiji yakoranye na Papa Cyangwe na Aba Ex yakoranye na Platini.

Ben Adolphe yasabye itangazamakuru gukomeza kumushyigikira
Igor Mabano wiganye na Ben Adolphe mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yari yaherekeje uyu muhanzi muri ibi birori byo gusangira
Uncle Austin yasabye abanyamakuru gukomeza bufatanye mu gushyigikira umuziki nyarwanda
Uwimana Clarisse ukorera B&B FM Umwezi yari yatumiwe muri ibi birori
Kate Gustave na Lucky Nzeyimana baganira mbere y'uko ibirori byateguwe na Ben Adolphe bitangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .