Ibi uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Adeyi’.
Ati “Abakunzi banjye bumve ko batazongera kwicwa n’irungu kuko urebye ubu navuga ko ngiye kongera guha umwanya umuziki wanjye. Mfite ibihangano byinshi muri studio zitandukanye ubu icyo ndi kwigaho ni ukureba uko zizasohoka.”
Umutare Gaby ahamya ko kimwe mu bindi bintu ari gutekerezaho ari ukureba uko yakora amashusho y’indirimbo ze ahereye kuri ‘Adeyi’ yamaze gushyira hanze.
Uyu muhanzi ahamya ko mu minsi ya vuba aba yamaze gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya ku buryo azayisangiza abakunzi be.
Umutare Gaby yaherukaga gusohora indirimbo mu 2023, ubwo yashyiraga hanze iyo yise ‘Juru’, icyakora ku rundi ruhande mu buryo buhoraho uyu muhanzi aheruka gukora umuziki mu myaka umunani ishize.
Mu 2017 nibwo Umutare Gaby yakoze ubukwe ahita animukira muri Australie, icyo gihe aba anashyize ku ruhande ibya muzika ibyo yise kubanza kwita ku muryango we no kumenyera ubuzima bushya.
Kuri ubu Umutare Gaby ahamya ko ibintu byose yamaze kubishyira ku murongo ku buryo igitahiwe ari ugukora umuziki kuko yaba ubuzima bushya yamaze kubumenyera ndetse n’iby’umuryango we yamaze kubishyira ku murongo.
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo ze nka Ntunkangure,Mesa kamwe, Urangora n’izindi zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!