Indirimbo ya Meddy yaciye agahigo ko kurebwa n’abasaga miliyoni mu gihe gito

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Ntibikiri agashya ko umuhanzi w’Umunyarwanda yuzuza miliyoni y’abarebye indirimbo ye kuri YouTube, ubu igisigaye ari inkuru ni igihe bitwara ngo ayuzuze n’umubare wa miliyoni ziyireba.

Meddy wari usanganywe agahigo k’umuhanzi w’Umunyarwanda ufite indirimbo yarebwe cyane kuri Youtube, yongeyeho ako kugira iyabashije kuzuza miliyoni y’abayirebye mu gihe gito.

Ibi Meddy yabigezeho ku bw’indirimbo ye “We don’t Care” yujuje miliyoni y’abayirebye mu gihe kitageze ku byumweru bibiri.

Ubusanzwe byasabaga gutegereza ukwezi cyangwa kukanarenga kugira ngo indirimbo yuzuze miliyoni y’abayirebye.

Benshi mu bakurikiranira hafi muzika Nyarwanda bashimishijwe nuko uyu muhanzi yabashije kuzuza miliyoni y’abarebye indirimbo ye mu gihe kitageze ku byumweru bibiri, bitanga icyizere ko iki gihe kizanagabanuka uko iminsi izagenda yicuma.

Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye Meddy kuba yesheje aka gahigo ahita amwibutsa ko igihe kigeze ngo batekereze uko miliyoni yajya yuzura mu masaha 24.

Aka gahigo Meddy yesheje mu muziki w’u Rwanda kiyongereye ku ko asanganywe; ni we muhanzi Nyarwanda kugeza ubu ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi kuri YouTube.

Slowly ya Meddy imaze kurenza miliyoni 35 z’abantu bayirebye kuri shene ye ya YouTube.

Mu minsi ishize ku mpapuro z’ibanze mu binyamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda habaga higanjeho inkuru z’umuhanzi wabaga yabashije kugira indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni kuri YouTube.

Bijya gucika abahanzi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo batangiye kugira abarebye indirimbo zabo barenga miliyoni.

Ishyari ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda bashakaga kubona abahanzi babo nabo bagira indirimbo zarebwe n’amamiliyoni ryazamukiye aho.

Abahanzi bagiye ku gitutu cyo gukora indirimbo nziza ndetse bamwe bambuka amahanga bajya gushaka ibyo bagenzi babo bakoresha kugira ngo babigereho.

Hibazwaga ibibazo bitandukanye, Ese ni indirimbo zidakoze neza? Ni umubare muke w’Abanyarwanda? Ni umuziki w’Abanyarwanda utaryoshye? Ni iki?

Ibi bibazo byibazwaga na buri ruhande rufite aho ruhuriye n’iterambere ry’umuzika, aba Producers baravutse umunsi ku wundi badukana imiziki imeze nk’iyari imaze kubaka izina iturutse hanze.

Abahanzi nabo bakubise hirya no hino batangira kujya gushakisha ababakorera indirimbo ziryoshye kurushaho, by’umwihariko bajya mu bihugu byasaga n’ibyasize u Rwanda mu muziki.

Ntabwo byafashe igihe kuko abahanzi batangiye kubona miliyoni z’abarebye indirimbo zabo ku bwinshi, ntabwo warondora umubare w’abahanzi bamaze kugeza uyu mubare.

Icyakora nubwo atari we wa mbere wujuje miliyoni y’abarebye indirimbo ye kuri YouTube, Meddy yisangije agahigo ko kuzuza aba bantu mu gihe gito.

Impeshyi ya 2020 yasize abahanzi benshi basohoye indirimbo zakunzwe ndetse zanagwije amamiliyoni y’abazirebye ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo "I love you" ya Safi Madiba byayisabye hafi amezi abiri ngo yuzuze miliyoni y’abayirebye; "Igare" ya Mico The Best nayo byayitwaye amezi abiri, "Katerina" ya Bruce Melodie byayitwaye ukwezi kurengaho iminsi mike n’izindi nyinshi zujuje miliyoni y’abazirebye kuri YouTube.

Meddy amaze kwandika amateka yo kugira indirimbo yarebwe cyane kuri YouTube

We don’t Care yagize miliyoni mu gihe kitageze ku byumweru bibiri

Kugeza ubu Meddy ayoboye abandi bahanzi Nyarwanda mu kugira indirimbo zarebwe n'abantu benshi ku rubuga rwa YouTube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .