Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jolly Mutesi uhamya ko yihebeye Bukayo Saka, yahishuye ko ikipe yonyine azi anakunda ari Arsenal yo mu Bwongereza.
Ati “Njye mu gukura kwanjye, basaza banjye bikundiraga ikipe ya Arsenal bituma nkura ari yo nzi gusa. Buriya simba nzi izindi aho biva n’aho bigana.”
Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, ahamya ko byari amata abyaye amavuta mu minsi ishize ubwo yahabwaga na Visit Rwanda amahirwe yo gusura sitade ya Arsenal.
Ati “Navuga ko byari umugisha kuri njye, ibaze ko ari yo kipe yonyine nakuze nzi nkisanga ngiye kuyireba imbonankubone noneho mbikesha gahunda y’Igihugu cyanjye ‘Visit Rwanda’. Buri wese wahura n’ayo mahirwe, ntekereza ko byamushimisha.”
Jolly Mutesi yavuze ko mu buzima busanzwe atari umuntu ukunda kureba umupira ariko yishimiye kureba Arsenal ikina imbonankubone nubwo atagize amahirwe yo kubona Bukayo Saka mu kibuga.
Ati “Ubusanzwe ndi umufana ukomeye wa Bukayo Saka, umukino narebye nyine sinishimiye kuba ntarabashije kumubona mu kibuga gusa ndanabyizeye ko atari ubwa nyuma nyirebye.”
Mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Jolly Mutesi wari uri gutembera sitade ya Arsenal, yakanguriye abantu gusura u Rwanda nk’igihugu gifite ahantu henshi h’ubukerarugendo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!