Ntawe utifuza ko urubyiruko rwidagadura- Perezida Kagame yavuze ku myidagaduro yahagaritswe na COVID-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yagaragaje ko uburyo ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa aribyo bizagena igihe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda bizasubukurirwa mu gihe iki cyorezo kizaba cyagenje make.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, cyabereye muri Village Urugwiro, kiyoborwa na Barore Cléophas na Fiona Mbabazi. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihe igihugu kirimo byo kurwanya Coronavirus, n’izindi ngingo nyinshi zireba ubuzima bw’Igihugu.

Umunyamakuru Barore yabajije Perezida Kagame ikijyanye n’icyo atekereza ku gukomorera imyidagaduro mu rubyiruko cyane ko rukunda kugaragaza ko rubangamiwe no kuba ifunze.

Perezida Kagame yamubwiye ko urubyiruko rukwiye kumva ko gufungurwa kw’imyidagaduro kuzajyenwa na COVID-19 kuko aricyo cyayifunze.

Yagize ati "Icyo tubafasha cyangwa twabafasha cyubakira kuri COVID-19, uko imeze kuko niyo yabambuye uwo mwidagaduro cyangwa kumererwa neza bari bafite. Ntabwo ari u Rwanda rwabibambuye. Ni cyo kintu bagomba kubanza kumva.”

“Ntabwo ari umuntu runaka wavuze ati uru rubyiruko turarurambiwe n’umwidagaduro wabo, reka tubagabanyirize.’’

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ingamba zafashwe zigendeye mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda harimo n’ubw’urubyiruko.

Avuga kuri ibi, yahise anakomoza ku bakunze kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagahabwa ibihano birimo no kurara muri stade.

Yagize ati "Ntabwo barara muri stade kubera ko hari ushaka kugira ngo bababare cyangwa babaryoze ko bahoze bidagadura. Ahubwo ni ikibutsa uyu muntu ngo ariko nubwo wirengagije aya masaha yashyizweho cyangwa ibi bigomba gukorwa, buriya iyo utabikurikije n’undi ntabikurikize, mwebwe ubwanyu murishyira mu bibazo byuko muzafatwa na COVID-19 cyangwa mugatuma abandi ibafata.”

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rutagomba gufata COVID-19 nk’indwara iraho ngo bayigereranye n’ibicurane.

Ati "Iyo tuvuga COVID-19 ntabwo dukwiye kuyivuga gusa nk’aho ari ikintu cyiza kigahita. Ubundi reka tuvuge hano tumenyereye abantu barwara ibicurane bakaremba, bakajya mu buriri ariko ejo akabyuka wenda akagenda akajya ku kazi, n’iyi [COVID-19] nubwo byenda gusa ariko yo irica.”

Perezida Kagame yavuze ko nka Leta bafashe icyemezo cyo kureka abantu bagakora ibyo bishakiye, baba bari kwica abantu.

Yavuze ko ibijyanye n’ibihano bigenwa ku wishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bigamije kwibutsa abantu ko ibyo birengagije byabashyira mu kaga cyangwa bikagashyira no mu bandi.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko nta muntu utifuza ko habaho imyidagaduro, aha yongeye kubibutsa ko Leta isanzwe ishora imari mu bikorwa remezo bigamije guteza imbere imyidagaduro.

Ati "Naho ubundi se abo b’urubyiruko ni inde utakwifuza ko bidagadura, ahubwo ko na mbere kuba baridagaduraga ari uko hashyizweho uburyo bidagadura nyine. Buri munsi twakoraga ishoramari ryatumaga kwidagadura bigera hose no mu byaro na hehe, ariko ubu icyorezo cyaraje kirabihagarika.”

Umujyi wa Kigali ku wa 8 Werurwe 2020 niwo wabimburiye utundi duce mu guhagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi mu kwirinda Coronavirus.

Muri Nzeri 2019, Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cyo Kwita izina abana b'Ingagi cyari cyitabiriwe n'umuhanzi w'icyamamare Ne-Yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .