Ntakivunika yivuga! Uko Meddy akomeje guhesha ikuzo u Rwanda muri muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Kanama 2020 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Mu 2008 abanyarwanda batangiye kumva umuziki utari usanzwe mu matwi yabo w’umuhanzi Meddy, bamwe babanza kugira ngo ni umukobwa kubera ijwi rye ryatangazaga benshi.

Icyo gihe iby’imbuga nkoranyambaga ndetse na Televiziyo ntibyari byagateye imbere ndetse wasangaga umuhanzi azwi ku maradiyo ariko akaba yahura n’abantu ntihagire urabukwa ko ari kanaka wabiciye mu muziki w’u Rwanda.

Mu gihe cya Meddy, yatangiye kumenyekana mu ndirimbo yise ‘Amayobera’ yahise imutumbagiza mu buryo bukomeye ku buryo muri icyo gihe igezweho wasangaga n’umwana wiga kuvuga ariyo atangiriraho adidimanga ageregeza kuyiririmba.

Yarakunzwe karahava! Byageze ku zindi ndirimbo ze zirimo ‘Igipimo’, ‘Akaramata’, ‘Ubanza Ngukunda’ n’izindi nyinshi zigarurira imitima y’abakunda umuziki w’u Rwanda.

Yihariye cyane abiganjemo igitsinagore karahava bamukundira ibihangano bishima ku nkingi z’imitima yabo aho batishyikira, ziganjemo ubutumwa bw’urukundo, byakubitana n’ijwi rye ndetse n’isura byo bikaba akarusho.

Na n’ubu ni umwe mu bahanzi bazamuye ibendera ry’umuziki nyarwanda mu Karere n’Isi yose! Afite igikundiro mu bihebeye indirimbo ziganjemo amagambo asembura ibyiyumviro n’amarangamutima hagati y’abakundana.

Incamake kuri Meddy

Ubusanzwe yitwa Ngabo Médard Jobert ariko amaze kumenyekana nka Meddy mu muziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we muri Amerika.

Amashuri y’inshuke yayize kuri Ecole Independante i Burundi, naho amashuri abanza ayiga muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombière ari naho yigiye ayisumbuye. Yize mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge. Uyu muhanzi ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuye mu Rwanda mu 2010.

Meddy, umuhanzi uhanzwe amaso n’amahanga!

Kuva yagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy yagiye akora ibihangano bitandukanye byakomeje kunyura abiganjemo abanyarwanda; birimo ‘Burinde Bucya’, ‘Nasara’, ‘Adi Top’, ‘Ntawamusimbura’ yakoresheje mu mashusho yayo Mimi Mehfira bakundana n’izindi.

Mu 2017 kandi yanashyize hanze indirimbo yise ‘Slowly’ yamutumbagije mu buryo bukomeye aho ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 33 ku rubuga rwa Youtube, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi uwo ariwe wese wo mu gisekuru cye.

Iyi ndirimbo yatumye ubu aba umwe mu bahanzi bakurikiwe muri Afurika ndetse afite abafana mu bihugu byinshi bikomeye, ikintu cyerekana ko amaze kugera ku rundi rwego.

Ubu abo muri Kenya birahira uyu muhanzi, muri Malawi bamuharaye bikomeye nabo muri Slowly, Tanzania ari mu bahanzi bakunzwe, Angola, Madagascar, Zambia, Somalia, Ethiopia aho umukunzi we akomoka, Sierra Leone, Haiti, Amerika, Afurika y’Epfo n’ahandi henshi.

Ibi byose bigaragazwa n’ibitekerezo byisukiranya kuri iyi ndirimbo umunsi ku wundi, ku buryo ushobora kugira ngo yagiye hanze nko muri iki Cyumweru.

Nko mu masaha make ashize, uwitwa Barão João Hungulo yayitanzeho igitekerezo agira ati “Ndandika mperereye Angola-Luanda, navuga ko iyi ndirimbo itanga ituze ridasanzwe, ni nziza, ikaba iyo kumvwa gusa kandi ikabyinwa uri kumwe n’uwo dukunda cyangwa se uwo nkunda.”

Nk’undi witwa Jojo Ghebre wo muri Eritrea nawe yatanze igitekerezo kuri iyi ndirimbo agaragaza ko iri mu zikunzwe iwabo.

Umunya-Nigeria witwa Tochukwu Anumnu mu minsi ibiri ishize yanditse agaragaza ko iyi ndirimbo imwibutsa umukunzi we, ati “Indirimbo nziza. Inyibutsa uwahoze ari umukunzi wanjye Nwaeke Adaeze Precious. Ndamukumbuye cyane. Urukundo rwinshi kuva muri Nigeria.”

Uwitwa Shiela Samvura wo muri Zimbabwe we yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’uyu muhanzi ku buryo n’indirimbo ze zindi zo mu Kinyarwanda azizi, ati “Indirimbo yatumye menya Meddy, ni igihe natangiraga kumva Burinde Bucya, Holy spirit, All night, Adi top , Nasara … ufite ijwi ryiza nta gushidikanya.”

Meddy ntabwo akivunika yivuga

Muri iki gihe Meddy nabwo akunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Dusuma’ yahuriyemo na Otile Brown uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya.

Arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo iyo yakoranye na Patoranking ukomeye muri Nigeria; Rayvanny na Diamond Platnumz bo muri Tanzania n’abandi benshi bakomeye.

Bruce Twagira uzwi nka Bruce Intore, ukorana bya hafi na Meddy, yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi atakirirwa yibwira abandi bahanzi yaba abo ashaka gukorana nabo kuko buri wese avugishije amubwira ko asanzwe amuzi.

Ati “Abahanzi benshi bakora baharanira ko ibihangano byabo byagera ku bantu benshi bashoboka. Iyo biri gukunda aba ari ibintu byo kwishimirwa cyane cyane ku muhanzi nyarwanda kuba Slowly igeze ku rwego rwo kurebwa na miliyoni zirenga 30, igakundwa mu bihugu bitari u Rwanda gusa ni ibintu byo kwishimirwa atari ku muhanzi gusa ahubwo no ku banyarwanda.”

Arongera ati “Hari ibihugu umuhanzi nyarwanda yari atamenyerewe kujyamo yatumiweyo kubataramira, ariko Meddy we yatangiye gutumirwa. Nko muri Seychelles baramutumiye n’ahandi. Abahanzi bose ubu abashije kuvugisha ngo bakorane cyangwa abamuhamagara ni ukubera ko hari aho bamuzi. Iyo wibwiye umuntu ugasanga akuzi biroroha cyane.”

Yakomeje avuga ko nta bundi buryo buhambaye bakoresheje bamenyekanisha iyi ndirimbo (Slowly), ahubwo ari ibintu byikoze, agira inama abandi bahanzi kuririmba Ikinyarwanda ariko bakibuka no kuvangamo izindi ndimi kuko nabyo bifasha.

Abahanzi nyarwanda nibahaguruke…

Muyoboke Alex warebereye inyungu abahanzi batandukanye bakomeye yavuze ko abandi bahanzi bakwiriye guhaguruka, kuko Meddy ari kubabera icyambu.

Ati “Buriya na The Ben ahagaze neza ku ruhando mpuzamahanga ariko Meddy ni akarusho kubera ‘Slowly’. N’abandi nibarebereho, bahaguruke niba koko hari Umunyarwanda wamenyekanye hanze ntibapfushe ubusa ayo mahirwe kuko mu bindi bihugu barashaka kumenya ngo ni iki kiri kuva mu Rwanda, n’ikimenyimenyi Otile Brown yakoranye na The Ben indirimbo yabo irakundwa ahita anavugisha Meddy barakorana, none indirimbo yabo irakunzwe muri Kenya n’ahandi, birerekana ko umuziki w’u Rwanda uri kugenda ukura.”

Agira inama abandi bahanzi kujya gushaka abandi bahanzi bakomeye bakorana kuko bizabafasha cyane, yifashisha urugero rwa Innoss B’ wo muri RDC ukunzwe muri iki gihe wamenyekanye cyane muri Afurika kubera indirimbo ye yasubiranyemo na Diamond Platnumz.

Avuga ko nka Meddy cyangwa The Ben bakoranye indirimbo na Davido byafasha u Rwanda kumenyekana cyane kandi n’umuziki ugakomeza gutera imbere. Ati “Ni nk’uko usanga Davido ahaguruka akajya gushaka Chris Brown, abahanzi nibakanguke. Nibashake abahanzi bo muri Afurika babazi. Umuziki nibawagure bategura n’inzira y’abandi bari inyuma.”

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko kuba indirimbo ya Meddy imaze kurebwa kuri YouTube ku kigero nk’icyo iriho (miliyoni zirenga 30) ari ibintu byo kwishimirwa ku bakora umuziki n’abandi batawukora.

Ati “Icyo bivuze by’umwihariko ku bahanzi ni ukumwishimira. Tukishimira ko umuziki w’u Rwanda warenze imipaka myinshi ukagera aho wari usanzwe utazwi.”

Uretse Meddy na The Ben, na Bruce Melodie ari mu bahanzi bahanzwe amaso ku rwego mpuzamahanga, ndetse mu minsi ishize Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Hassan Joho yagaragaye ari kuririmba ‘Katerina’ bizamura amarangamutima y’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda. Byanatumye uyu muhanzi atangira kugira abakunda ibihangano bye muri Kenya.

Andy Bumuntu nawe ari mu bahanzi bakunzwe hanze y’u Rwanda cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba; nka Uganda, Kenya na Tanzania. Yazamuriwe igikundiro muri ibi bihugu n’indirimbo ye yise ‘On Fire’ ubu igiye kuzuza miliyoni enye zayirebye kuri YouTube.

Dusuma, indirimbo ya Otile Brown na Meddy igezweho cyane muri iki gihe muri Kenya

Diamond Platnumz uri mu bakunzwe mu Karere uheruka gutaramira mu Rwanda ku wa 18 Kanama 2019, ari mu bahanzi bakoranye na Meddy indirimbo nubwo itarajya hanze
Meddy ayobowe abandi bahanzi bo mu Rwanda mu guhangwa amaso ku rwego mpuzamahanga
Izina Meddy rimaze kuremera ku ruhando rw'umuziki wa Afurika
Meddy ari mu bahanzi bakomeye cyane bakomoka mu Rwanda
Umukunzi wa Meddy wo muri Ethiopia yatumye no muri iki gihugu ahagira abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .