Ntakigoye guhuza umuziki n’imirimo isanzwe! King James yasohoye indirimbo nshya “Nyamara”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

King James mu minsi ishize nibwo yafunguye uruganda rukora ifu y’ibigori izwi nka kawunga, uyu muhanzi wiyemeje kuvanga imirimo isanzwe n’umuziki, yasohoye indirimbo nshya yise” Nyamara”, ahamya ko guhuza iriya mirimo bitagoye.

’Nyamara’ ni indirimbo ikubiyemo inkuru y’umugabo cyangwa umugore utabanye neza n’uwo bashakanye kugeza ubwo biyemeza kubana kubera abana babyaranye.

Ati”Kuki wahindutse kugeza ubwo tubana kubera abana, ngo iyo bataba bo uba waransize nyamara tugikundana wambwiraga ko utazandeka ko urukundo ruzakura none ubu rurashonga […]”

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko iyi ndirimbo yayikomoye ku mibanire y’imwe mu miryango yo muri iki gihe. Ati”Ntahandi nayikuye ni kwakundi uba uganira ukumva imibanire mu miryango, ukareba raporo uburyo gatanya zabaye nyinshi bigatuma wandika nk’ibi.”

Ni indirimbo King James atekereza ko yazafasha imiryango ifitanye ibibazo ku buryo nibura bakwiyunga kuko izatuma bitekerezaho babe bakemura ibibazo bafitanye.

Iyi ndirimbo nshya ya King James yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat mu gihe amashusho yifashishijwe muri Lyrics Video yo yafashwe anatunganywa na Ibalab.

Usibye umuziki King James akora ubucuruzi aho afite ihahiro rigezweho mu karere ka Nyarugenge ryitwa Mango Supermarket ndetse akaba anaherutse gufungura uruganda rw’ifu ikomoka ku bigori ndetse itunganyirizwamo yatangiye kujya ku isoko.

Abajijwe niba atari ibintu bizamugora kuvanga ubucuruzi n’umuziki, King James yavuze ko nta kigoye kirimo kuko buri kimwe bimusaba kugiha umwanya wacyo, ati”Nta kigoye kirimo, ubucuruzi nkora sinjye ububamo bya buri munsi. Njye binsaba kubiha umwanya gusa nta kindi.”

King James yakoze indirimbo ikebura ababana batumvikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .