00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biratandukanye! The Ben agereranya ibirori bya ’Trace Awards’ byabereye muri Tanzania no mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 March 2025 saa 09:55
Yasuwe :

The Ben yavuze ko hari itandukaniro rinini cyane ugereranyije ibirori bya Trace Awards byabereye muri Tanzania mu minsi ishize n’ibyabereye mu Rwanda mu Ukuboza 2023.

Uyu muhanzi yabikomojeho ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe avuye muri Tanzania aho yari amaze iminsi muri gahunda zijyanye n’umuziki we.

Mu kiganiro yagize ati “Ntiwabigereranya. Trace [Awards yabereye] mu Rwanda yari ku rwego rwo hejuru, biroroshye ko iyabereye mu Rwanda wayigereranya na za MTV, BET ariko muri Tanzania ntekereza ko na bo ubwabo batunguwe n’uko bitabagendekeye neza.”

The Ben ahamya ko ubuyobozi bwa Trace TV bukwiye kugarura ibihembo bya Trace Awards mu Rwanda kuko hari ibintu byose byatuma ibi bihembo bigenda neza.

Uyu muhanzi yavuze ko imitegurire muri rusange itari imeze neza, ibirenze kuba ikibazo cy’inyubako yari yashyizwe mu majwi.

Ati “Birenze inyubako, niba ari itsinda bakoresheje ritabikoze neza, ntekereza ko kugira ngo ibirori bitangire Saa Saba z’ijoro, Saa Cyenda z’ijoro abahanzi babe bagihabwa awards, byarimo akabazo.”

The Ben ukubutse muri Canada aho yakoreye ibitaramo, yavuze ko ibitaramo bye byagenze neza uretse imijyi yahuriyemo n’ubukonje bukabije bugatuma abantu batitabira ari benshi, icyakora ahamya ko aho na ho azongera agasubirayo mu gihe kizaza.

Ku rundi ruhande, The Ben yageze i Kigali atagomba kuhatinda kuko agiye kwerekeza i Burayi aho ategerejwe mu gitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza kizabera i Bruxelles mu Bubiligi, mbere y’uko atangira ibitaramo bye bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.

The Ben ategerejwe mu gitaramo cyo kumurika album ya kabiri ya Bwiza kizabera mu Bubiligi
The Ben yasabye abategura Trace Awards kuba babigarura mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .