Ntabwo nari kuba ngeze aho ndi ubu iyo aba atari wowe- Bobi Wine abwira umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine, yashimiye umugore we Barbie Kyagulanyi Itungo, avuga ko iyo aba atari we atari kuba ari aho ageze ubu.

Ni butumwa yatanze ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo imwe muri Uganda, yavuze ko umugore we Barbie Kyagulanyi Itungo, ari umuntu ukomeye mu buzima bwe ndetse aho ari uyu munsi abikesha we.

Ati “Ntabwo nzi icyo kuvuga ku mugore wanjye Barbie Kyagulanyi Itungo. Yarwanye intambara nyinshi kubera njye, kandi nizera ko ntari kuba ndi hano iyo aba atari we wakomeje kunshyigikira. Nta kintu nabona namwitura gusa ndasenga ngo Imana imuhe ikintu cyose yifuza.”

Mu minsi ishize uyu mugabo yemerewe kujya ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, mu matora ateganyijwe mu 2021.

Ubwo yatangaga kandidatire ye yatangaje ko yiteguye gukura ku butegetsi “umunyabugugu” Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

Bobi Wine yari amaze imyaka igera kuri itatu atangaje ko yiteguye kuzahatanira uyu mwanya, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Ubwo yari amaze gutangaza kandidatire ye, yavuze kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, igihugu kitigeze kibona ihererekanya ry’ubutegetsi na rimwe rikozwe mu mahoro.

Uyu mugabo wabanje gutinda gutanga kandidatire ye kubera ubwinshi bw’abantu bamushyikiye bari bakwiriye imihanda y’Umujyi wa Kampala, yavuze ko Perezida Museveni ari umuntu waranzwe n’ubugugu no gushaka kwiharira ubuyobozi kugeza ubwo yakuraga mu Itegeko Nshinga ingingo ijyanye n’imyaka umukuru w’igihugu adakwiriye kuba arengeje, ashaka kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose.

Yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Uganda ashaka guharanira inyungu z’abakene n’abandi bose bahejejwe inyuma, abacuruzi bacibwa imisoro y’umurengera, ababyeyi bagurishije ibyabo byose kugira ngo abana babo bajye ku mashuri ariko barangiza bakabura akazi.

Ikindi kandi ni uko ngo yiyamamaje ashaka kurengera abamotari bicwa umunsi ku wundi n’abaturage batabona ubutabera kuko ku ngoma ya Museveni “ubutabera buragurishwa”.

Kimwe mu byo yavuze azitaho cyane akigera ku buyobozi, harimo kuzamura umushahara w’abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha. Museveni usanzwe ayobora iki gihugu kuva 1986 niwe uhabwa amahirwe yo kongera gutorwa.

Bobi Wine yashimiye umugore we wamubaye hafi mu byiza n'ibibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .