00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yahigiye kuzuza imyanya yose yicarwamo muri BK Arena

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 November 2024 saa 09:34
Yasuwe :

Mu gihe byajyaga bigorana ko abahanzi bakoreye ibitaramo muri BK Arena buzuza imyanya yayo yose ingana n’ibihumbi 10 byagenewe kwicarwamo, bitewe nuko hari irenga igihumbi ikunze kuba ikingirijwe n’urubyiniro, Israel Mbonyi yabivugutiye umuti avuga ko mu gitaramo cye imyanya yose izicarwamo.

Mu myaka ishize, Israel Mbonyi kimwe n’abandi bahanzi bakorera muri BK Arena, usanga hari igice baticazamo abantu kuko kiba gikingirijwe n’ahubatse urubyiniro.

Mu gukemura iki kibazo, Israel Mbonyi yateguye urbyiniro ruzaba ruri mu kibuga hagati aho azaba aririmba azenguruka mu rwego rwo kwegera abakunzi be ariko nta ruhande akingirije bityo bimuhe amahirwe y’uko buri ntebe izaba yicawemo.

Uretse imyanya ibihumbi icumi yateguwe, Israel Mbonyi yateguye n’indi myanya itari mike izaba iri mu kibuga hafi y’urubyiniro, bivuze ko abazaba bakoraniye muri BK Arena bazaba barenga imyanya yagenwe nibaramuka baguze amatike yose agashira.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Israel Mbonyi yavuze ko ari umugisha kuri we kuko Imana yamufashije akabona uburyo bwo gutegura urubyiniro rwe rudatwaye imyanya abantu bari basanzwe bicaramo.

Ati “Imana yaduhaye uburyo bwo gutegura urubyiniro ku buryo imyanya yose yicarwamo izakoreshwa ntawe ubangamiwe. Twajyaga tugira ikibazo cy’uko hari ababuraga uko bitabira igitaramo, kuri iyi nshuro ntekereza ko hari imyanya myinshi yongewemo.”

Mu myaka yashize, amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi ashira mbere y’iminsi kugira ngo kibe, kuri ubu akaba yahisemo kuyashyira ku isoko hakiri kare ngo hatazagira umukunzi we ucikanwa.

Kwinjira muri iki gitaramo itike ya menshi ni ibihumbi 30Frw, mu gihe iya make ari ibihumbi 5Frw.Wabasha kugura iyawe unyuze hano

Israel Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena nyuma yo kuzenguruka ibihugu bitandukanye nka Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya aho azanasubira ku wa 31 Ukuboza 2024.

Imyanya ibihumbi 10400 niyo iteganyijwe kwicaramo
Amatike yamaze kugera ku isoko aba mbere batangiye kuyagura
Mu 2022 Israel Mbonyi yujuje BK Arena nubwo hari igice kiticarwagamo bitewe n'uko cyari gikingirijwe n'urubyiniro
Mu 2023 nabwo amatike yongeye gushira ku isoko mbere y'umunsi w'igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .