Nta muntu wagwa ubutazabyuka-Theo Bosebabireba yemeje ko yahindutse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Kanama 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, yavuze ko abavuga ko yaguye bibeshya kuko nta muntu wagwa burundu ngo bikunde.

Uyu muhanzi asanzwe asengera mu itorero ADEPR, gusa ubu abarizwa muri Uganda. Akavuga ko ari kwitegura kuzakora igitaramo mu gihe Coronavirus yaba ivuye mu nzira, cyangwa se akaba yazagikora yifashishije ikoranabuhanga.

Uyu muhanzi wahagaritswe mu itorero mu 2018 azizwa ubusambanyi, avuga ko ubungubu yarangije ibihano. Yari yahagaritswe nyuma y’inkuru nyinshi zirimo izo gutera inda abakobwa ariko akabihakana. Ibi nibyo byaje kumwirukanisha mu itorero yasengeragamo, mu Mudugudu wa Kicukiro Shell muri ADEPR.

Bosebabireba uri muri Uganda muri iki gihe, yabajijwe na IGIHE icyo yabwira abantu nyuma y’inkuru zagiye zimuvugwaho, avuga ko yemera ko yagize intege nke ariko ubu yasubiye mu murongo.

Ati “Mu bantu bazi iby’umwuka nta muntu wagwa ubutazabyuka. Bibiliya iravuga ngo nimukomeze ab’amavi asukuma ndetse n’amaboko atentebutse. Nemera ko nagize intege nke nk’umuntu nkakora amakosa. Nanabivugira kuri televiziyo y’Isi.”

Arongera ati “Nafashe umwanzuro wo guhinduka kandi ijambo ry’Imana rivuga ko naho igiti cyatemwa cyakongera kigashibuka ngo ndetse kikera imbuto ziruta iza mbere. Theo w’uyu munsi ni umuntu uzakomeza gukorera Imana. Ndi muzima mu mwuka no mu mubiri.”

Iyo abajijwe ibijyanye n’inkuru zimuvugwaho avuga ko ‘inkuru mbarirano iratuba’. Akavuga ko abantu bavuga inkuru ze bagashyiramo ukuri guke, ubundi bakongeraho ibyabo.

Yavuze ko ateganya kuzatanga ubuhamya bujyanye n’inkuru zose zagiye zimuvugwaho. Ati “Ubuhamya nzabutanga, abantu baratekereza kandi bafite ubwenge, barabona.”

Theo Bosebabireba amaze imyaka irenga cumi n’itanu ari umuhanzi uzwi, yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka Bosebabireba yemeje ko yaguye ariko ubu yamaze kubyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .