Nta muhanuzi iwabo! Ibitangaje ku rugendo rw’umuziki rwa Dj Marnaud n’urwibutso rwe kuri Dj Miller

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Dj Marnaud, umwe mu ba-Djs bafite izina rikomeye mu Rwanda, yavuye imuzi bumwe mu buzima bwe n’uko yahisemo gutangira gushyira hanze ibihangano ku giti cye.

Uyu musore w’imyaka 25 witwa Mugisha Gatera Arnaud, abarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki rya Dream Team DJs, ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Jullz.

Dj Marnaud uzwi mu ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi zirimo nka ‘Bape’ ye na Active n’izindi, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko gutangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye yabikoze muri iki gihe nta kazi kenshi akigira nka kera, kubera ko nta bitaramo bikibaho bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Muri iki gihe ndi mu muziki kuko ibijyanye no kuvanga imiziki bitari gukora. Nabonye uko nkorana na Davydenko ambwira ko naririmba, twakoze indirimbo nyuma dutinda kuzisohora, mbonye akanya nibwo twasubukuye imishinga. Abantu nibabifata neza nzakomeza, nibanabifata nabi nzakomeza kuko sinzatinya ibyo abantu bambwira.”

Avuga ko ubu amaze gukora album ebyiri ziriho indirimbo yagiye ahuriramo n’abahanzi bamwe na bamwe, ndetse n’ize ku giti cye.

Yavuze ko guhimba indirimbo aheruka gushyira hanze yitwa ‘Intro’, byaturutse ku mukobwa wamubwiye nabi ubwo yamaraga gushyira hanze indirimbo yise ‘Reka Turye Show’. Yavuze ko ajya kuyikora yabaye nk’ingabo iri kwivuga.

Ati “Nagiye kureba Davydenko nababaye, biturutse ku mukobwa kuri Twitter wari wambwiye nabi. Yarambwiye ngo ngomba guceceka ntabwo nzi kuririmba. Davydenko ni we wangiriye inama ati ‘ereka abantu ko ubishoboye.’ Kuyandika byaturutse kuri abo bantu bambwiye ko ntazi kuririmba.”

Avuga ko kuba yatangiye gukora umuziki ku giti cye bitazatuma adakomeza ibyo asanzwe akora, byo gukorana n’abandi bahanzi.

Urugendo ari umubyinnyi

Uyu musore n’ubwo benshi bamumenye cyane ari umu-Dj, yabanje no kuba umubyinnyi mu matsinda akomeye. Avuga ko yabiretse kubera inyota y’amafaranga.

Ati “Nkiri umubyinnyi hari abantu babizi mba muri Sick City Entertainment. Twabyinanaga n’izindi nshuti nazo ziri mu bijyanye no kuvanga imiziki. Navuye mu byo kubyina ninjira mu byo gucuranga mu birori, niga gucuranga gitari, piano n’ibindi bikoresho. Nyuma naje gusanga nta mafaranga menshi kuko nayakundaga cyane, mpita mbivamo ninjira mu by’umuziki, ubu nahisemo kujya mu muziki.”

“Iyo ndebye nka Ndumiwe ya Bruce Melodie iri mu ndirimbo nagaragayemo, nibuka ko byari kera cyane, nawe yari arimo gushakisha. Nabonaga ibintu bari barimo ntazi ibyo aribyo, numvaga nzaba umubyinnyi cyane kurusha ibindi ndimo ubu. Kiriya gihe natahanaga ibihumbi bitatu cyangwa bitanu nkumva ni menshi. Kera nigeze kuririmba ndi kumwe na Dany Beats, indirimbo tuza kuyibura. Namaze imyaka itatu mbyina. Twabyinaga muri Primus Guma Guma, twari tumaze kuzamuka.”

Amashirakinyoma ku bitaramo yajyaga gucurangamo hanze y’u Rwanda

Uyu musore kenshi yagiye yitabira ibitaramo bikomeye birimo ibyo mu Burayi ndetse n’ibyo muri Nigeria, agahuriramo n’abahanzi bakomeye nka Wizkid. Iyo asobanura uko yajyagayo, avuga ko ari umugisha yagiye agira, nta kindi.

Ati “Abantu benshi barashidikanyaga iyo nabaga ngiye hanze y’u Rwanda, gusa n’abaga ngiye mu kazi nta kindi. Ni ibintu biba byigaragaza. Ni umugisha nagize. Ni uko nyine nta muhanuzi wemerwa iwabo, ariko abantu bumve ko turi kubahagararira.”

Avuga ko kujya muri Nigeria ari ibintu yahoraga yifuza kuko yashakaga kujya kwigirayo byinshi. Ngo kujyayo ni abantu babaga baziranye bamufashaga, kuko atari we mu-Dj ukaze muri Afurika.

Ngo muri iki gihugu hari abahanzi bamenyaniyeyo ku buryo hari ikintu gifatika bizafasha mu muziki we n’uw’u Rwanda. Aranateganya gushyira hanze indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda.

Urwibutso kuri Dj Miller

Ku wa 05 Mata 2020 Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller babanaga muri Dream Team Djs, yitabye Imana azize uburwayi bwa ‘Stroke’ nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Marnaud avuga ko hari byinshi amwibukiraho, ariko icy’ingenzi ari uko yari umuntu ukunda akazi.

Ati “Dream Team Djs tumeze neza n’ubwo Dj Miller yatuvuyemo. Turi mu bikorwa n’ubwo hari uwatuvuyemo. Ikintu nibukira kuri Miller ni uko yari umuntu ugira umuhate no gushyira ibintu kuri gahunda no gukunda ibyo ukora. Yasize aturaze ibijyanye n’akazi.”

Marnaud avuga ko muri ibi bihe byuma y’urupfu rwa mugenzi we, ikindi cyamubabaje ari ubukene yatewe na Coronavirus.

Mu buzima bwe umuntu afata nk’icyitegererezo ni Perezida Paul Kagame kuko yatumye iterambere rye ryihuta.

Mu myaka itanu ateganya ko azaba ageze ku rwego mpuzamahanga, kuko arizo nzozi afite.

Ibitangaje ku rugendo rw'umuziki rwa Dj Marnaud n'uko yabaye umubyinnyi wa Bruce Melodie

Posted by IGIHE on Wednesday, August 5, 2020

Dj Marnaud ari mu ba-Djs bari ku ruhembe mu Rwanda
Uyu musore ni umwe mu bavanga imiziki bakomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .