00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kinyabupfura kibirimo! Lil G yashenguwe n’abamwibasiye kubera insokozo ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Insokozo y’umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G imaze iminsi ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko idakwiye ku muntu w’umusore ariko hakaba n’abandi bamushyigikira.

Lil G wari umaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afite insokozo yavugishije benshi bakayisanisha n’iy’abagore, aho yadefirije akaba anasigaye afunga umusatsi bizwi nka ‘Chignon’.

Nyuma yo kubona amagambo benshi bamuvuzeho, Lil G yabwiye IGIHE ko yababajwe bikomeye n’abamwibasiye bagendeye ku ifoto ze kuko yari amahitamo ye kandi bigoye ko yahuza na benshi.

Yagize ati “Nk’umuntu ufata ifoto yawe akayitindaho, akayandikaho, akayipostinga, aba yibagiwe ko agomba kuramuka? Baba bafite umwanya wo gupfusha ubusa.”

Uyu muraperi yibukije abantu ko badakwiye kumutaho umwanya kuko kuko bafite ibindi byo kwitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Uko tumeze ubu, muri iki gihe umuntu agomba gutekereza ahazaza he. Hari byinshi cyane byo kwitaho kurusha njyewe. Gusa ntacyo bintwaye kuko kumvuga binyereka ko umuntu ankunda.”

Lil G yibukije abafashe amafoto ye bakamwita uko bashaka ko nta kinyabupfura kibirimo.

Ati “Ntabwo byambuza kubabara, nta muco uba urimo, ntabwo ari ikinyabupfura. Gusa abantu bakora ibyo bashaka sinabitindaho kuko nta mwanya nabibonera.”

Uyu musore avuga ko yasutse uyu musatsi kuko yari amaze imyaka irenga ibiri n’igice afite ‘dreads rocks’, yazikuraho agahitamo gusokoza kuriya.

Usibye abatunguwe n’insokozo ye, na we ubwe avuga ko akiva kuyishyirishaho byabanje kumutera isoni.

Ati “Nkiva muri saloon, ntabeshye nari mfite isoni, nasabye bandana nshyira mu mutwe ngo njye mu modoka.”

Lil G yibukije abantu ko ibyo bavuga ntacyo bivuze kuri we, ati “Mu gihe mu rugo nta cyo bibatwaye nanjye bikaba ntacyo bintwaye, sinumva impamvu hari uwarara adasinziriye kubera njye.”

Uyu muhanzi yashimiye abamuvuganiye ubwo yari yibasiwe bikomeye, by’umwihariko Shaddyboo.

Yahise yunga mu rye yibutsa abamututse ko ubugabo atari umusatsi ahubwo ari ibitekerezo.

Shaddyboo avugira Lil G kuri iki kibazo, yagize “Ukuntu abahungu b’Abanyarwanda bafite uruhara bari kumutuka ni byo birenze, Ubugabo ntabwo ari inyongosho ni ibitekerezo.”

Lil G yavutse tariki 20 Werurwe 1994, yatangiye kuririmba mu 2007 afite imyaka 13. Yihariye igikundiro mu ndirimbo zirimo ‘It’s ok’, ‘Nimba umugabo’ yakoranye na Meddy, ‘Aca Blague’ n’izindi.

Indi nkuru bifitanye isano

Reba ikiganiro na Lil G

Lil G yibukije abantu ko kujya ku mbuga nkoranyambaga bagatukana, bakanasebanya nta kinyabupfura kirimo
Lil G yahishuye uko yababajwe n'abamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga kubera insokozo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .