‘Nta kintu na kimwe umutima unshinja’- Gahongayire avuga ku magambo ye yateje impaka

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yakomoje ku magambo aherutse kuvuga yafashwe nko gusuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda, ashimangira ko nta kosa yigeze akora.

Aline Gahongayire yagiye kuri paji y’imbere y’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda mu minsi ishize.

Byaturutse ku buhamya yatanze mu gikorwa cyiswe ’Because There Is Hope’ akavuga ko yatangarije itandukana rye n’umugabo we kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika kuko ari yo bari mu cyiciro kimwe, itangazamakuru ryo mu Rwanda riri hasi ye.

Icyo gihe yagize ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yunzemo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Aya magambo yababaje cyane abanyamakuru n’abandi barikurikira, bashinja uyu mugore kwihenura, ubwibone n’ubwirasi, abandi bemeza ko afite ihungabana yatewe no kubyara agapfusha, kunanirwa n’urushako n’ibindi byinshi.

Abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, bagaragaje ko uyu wiyita umukozi w’Imana adakwiye kuvuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu Aline Gahongayire yari yaranze kugira icyo avuga kuri iki kibazo. Yemeye kuvuga na Radiyo ya Kiss FM, avuga ko ari cyo gitangazamakuru rukumbi kitigeze kimuvaho mu bibazo yari afite.

Yavuze ko ubuhamya bwe bwatumye anyura mu bihe bikomeye ariko ko atigeze abyitaho cyane.

Urupfu rw’imfura ye

Gahongayire yatangiye avuga ku rupfu rw’umwana we w’umukobwa wapfuye abura iminsi ibiri ngo avuke. Yari yaramaze kwitegura kwakira imfura ye, yaraguze imyenda n’ibindi yari gukenera ageze ku Isi.

Yavuze ko umwana we ajya gupfa yabyiyumvisemo, akajya kwa muganga bikanarangira bimubayeho.

Ati “Nabyiyumvisemo kuko ninjye wihamagariye muganga. Naramwandikiye ndamubwira ngo ndumva ndi kubabara mu nda. Numva utuntu tumeze nk’utunya. Arambwira ati ‘ntiwagize ubwandu (infection)?’ ndamubwira nti ntabyo nzi.”

Akigera ku bitaro byo kwa Nyirinkwaya, yamucishije mu cyuma asanga umwana yapfuye, ariko akomezwa n’ijambo yasomye muri bibiliya

Ati “Nahise neguka sinzi ahantu nakuye imbaraga. Amaze kumbwira ngo umwana yapfuye naramubwiye ngo mpa bibiliya yanjye. Mpita mfungura mbona ijambo rivuga ngo “nagusanze wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira ngo nubwo uri mu ivata ryawe baho. Mpita mbwira Nyirikwanya nti ‘Imana iravuze ngo bimeze gutya umwana wanjye arabaho kumbe disi ni njye Imana yabwiraga kuko nari mu bapfa.”

Nta kintu na kimwe umutima unshinja!

Aline Gahongayire wavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe, muri iki kiganiro yahinduye imvugo avuga ko aramutse arisuzuguye na we yaba yisuzuguye kuko arikoramo.

Ati “Ngiye gusuzugura itangazamakuru ni njye wa mbere naba ndi kwisuzuguza. Ntabwo nasuzugura itangazamakuru, ntabwo nanga itangazamakuru, nta heza nk’iwacu.”

Ibyo kwirata ko yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika, Gahongayire yabigereranyije no kwishimira intambwe yateye yo kuvugira kuri radiyo ikomeye, aboneraho gusaba imbabazi ababyumvise nabi.

Ati “Uwaba yarabyumvise nabi, yaba umunyarwanda, yaba umunyamakuru ambabarire”.

Nubwo yasabye imbabazi, Aline Gahongayire yavuze ko nta cyaha yishinja ku mutima we, ahubwo ikibazo gifitwe n’abumvise nabi ibyo yavuze.

Ati “ Nta kintu na kimwe umutima unshinja! Reka nkubwire ahantu hari ikibazo. Hari uburyo bwo kuvuga hari n’uburyo bwo kumva. Uburyo Antoinette (umunyamakuru) n’uburyo njye mbyumva biratandukanye. Uburyo bw’imyumvire y’abantu nibwo bushobora kuba bwarakomeretse ariko njyewe nyir’ukuvuga navuze nkanjye.”

Nubwo yavumwe n’abantu benshi, Aline Gahongayire ari gutegura igitaramo kizaba muri Nzeri, kandi yizeye ko kizagenda neza. Ati “Nta bwoba mfite kuko Yesu anzi.”

Aline Gahongayire yavuze ko abantu bamwumvise nabi ariko we ntacyo yishinja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .