Nta gahora gahanze! Impano zidasanzwe zifashe ahazaza h’umuziki w’u Rwanda mu biganza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kanama 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Umuziki w’u Rwanda uri kugenda utera imbere, mu buryo bukomeye ndetse abahanzi benshi uyu munsi bakora umuziki nk’akazi ka buri munsi; ikintu gitandukanya cyane ab’ubu nabo mu bihe byo hambere.

Buri munsi ariko hagenda havuka impano ziba zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo ejo hazaza h’umuziki. IGIHE yakusanyije abahanzi bari kuzamuka buri wese akwiye guhanga amaso kubera ubuhanga bwabo buhambaye mu kuririmba.

Kenny K-Shot

Uyu musore ubusanzwe yitwa Kenny Rulisa, afite imyaka 21. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG); muri Lycée de Kigali.

Uyu muraperi, mu miririmbire ye cyane yibanda kuri Trap kandi akaririmba mu rurimi rw’Icyongereza.

Avuga ko afite gahunda yo guhindura imyumvire y’abantu bumva ko abahanzi b’Abanyarwanda bagomba kuririmba mu Kinyarwanda gusa.

Ati “Natangiye gukora umuziki mu 2015. Ariko indirimbo yanjye ya mbere nayishyize mu 2016. Intumbero yanjye mu muziki ni uguhindura ibitekerezo by’abantu bakumva ko turi mu cyerekezo gishya, bagaha ikaze n’izindi ndimi mu muziki zitari Ikinyarwanda bakumva ko umuhanzi w’Umunyarwanda aho ava hose ashobora gukora indirimbo zo mu zindi ndimi bikamenyekana.

Amaze gukora zirenga 30 zirimo 26 ziri kuri Mixtape ye yashyize hanze mu mwaka ushize, yitwa Inception. Aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Dreams’.

Kenny K Shot ashaka kuzana impinduramatwara mu muziki nyarwanda

Lyn

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto ariko akabanza kugenda yitinya.

Ati “Natangiye kumenya ubwenge nkunda umuziki ariko nkitinya numva atari impano yanjye, gusa nza kwitinyuka njya muri studio, abantu bumvise ijwi ryanjye bambwira ko nshoboye ntangira ntyo.”

Intego ye avuga ko ari ukugeza umuziki we kure ukarenga imbibi z’u Rwanda, ati “ Mu by’ukuri ndashaka ko umuziki wanjye ugera kure cyane ukarenga imipaka yose y’Isi.”

Mu bahanzi akunda cyane harimo Whitney Houston na Celine Dion bubatse amateka mu muziki ku Isi yose. Lyn avuka mu bana bane ni uwa kabiri muri bo.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Uwajeneza Aline yatangiye umuziki mu 2018 afite indirimbo eshatu zirimo ‘Ntuzansige’, ‘D’amour’ na ‘Tinyuka’ aheruka gushyira hanze. Afite imyaka 23.

Lyn avuga ko yatangiye kwiyumvamo umuziki akiri muto ariko akabanza kwitinya

Kenny Sol

Uyu musore yahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse.

Kenny sol , ni umusore wimyaka 23 avuka mu muryango w’abana batatu akaba uwa kabiri. Afite umubyeyi umwe ariwe se. Yize amashuri abanza ahitwa Kagasunzu, ayisumbuye muri Ecose Musambira.

Yakuze akunda gukina umupira w’amaguru kuko yanakinnye muri academy ya Esperance nyuma akajya muri Kiyovu ariko aza guhagarika umupira yiyegurira umuziki. Yize umuziki mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora umuziki acuranga mu kabari, ati “nyuma yo kureka umupira nahise ntangira gukora umuziki wo mu kabari ariyo bita igisope. Nyuma nza kugira amahirwe yo gukomeza nkajya kwiga muzika ku Nyundo.”

Amaze gukora indirimbo eshanu zirimo “Njye nawe” , “Me & You” aheruka gushyira hanze n’izindi nyinshi. Ubu abarizwa mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie, anavuga ko uyu muhanzi ariwe afatiraho urugero atari uko amufasha ahubwo kubera ubuhanga bwe.

Kenny Sol amaze gushyira hanze indirimbo eshanu

ISBY-Man

Uyu musore ubusanzwe yitwa Nsabimana Ismael. Yatangiye kuririmba mu 2013 ariko aza kubyinjiramo nk’umwuga mu 2017. Uyu musore afite indirimbo eshatu gusa.

Avuga ko impano ye yamenye ko ayifite amaze kumenya ubwenge, ati “ Impamo yanjye namenye ko nyifite maze guca akenge gusa nakundaga kuririmba nkiri muto ariko kugeza ubu ntawe nyikomoraho mu muryango usibye kuba mbyiyumvamo.”

Isby umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki

Ish Kevin

Amazina asanzwe yitwa Semana Kevin Ishimwe. Yavutse mu 1997. Ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza mu muziki wa Hip Hop ndetse araharawe cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yatangiye umuziki mu 2017. Amaze gukora indirimbo 23 zose zikaba ziri hanze.

Avuga ko afite gahunda y’uko namara kugera kure azafasha abandi bahanzi bazaba batarazamuka.

Ati “Ahazaza hanjye mu muziki ni ugufatisha abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse no hanze yayo. Ndi gutegura album. Ngomba kugera kure nkanategurira abandi bahanzi bazaza nyuma yanjye.”

Ish Kevin, umwe mu bahanzi bari kwitwara neza muri iki gihe

Chipmunk Lucifer

Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa Gihozo Josine yinjiranye mu muziki izina rya Chipmunk Lucifer, avuga ko ibivugwa kuri Lucifer cyangwa Satani byose abifata nk’inkuru zitabayeho, ahubwo ari nk’imigani yahimbwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, ni umuvandimwe wa Benjamin Hagengimana, uzwi nka Gicumbi.

Lucifer aheruka gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘I was wrong’ iri mu njyana ya Pop. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kina Beat, amashusho ayoborwa na Ell Kojo, bose bakorera muri Coffee Sound Music.

Ni indirimbo irimo ubutumwa bwerekeye abantu bagiye bababazwa mu rukundo.

Lucifer yagize ati "Hari abantu benshi bababajwe mu rukundo bihura n’ibyo njye naririmbye, rero ni ukubereka ko batari bonyine, ko ibyo bintu njye nabashije kubiririmba."

Chipmunk Lucifer yagiye akora izindi ndirimbo zitandukanye ariko yifashishijwe n’abandi bahanzi. Avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto.

Avuga ko mu muryango we wa hafi ari we uririmba gusa, ariko mu miryango ya kure bifitemo iyi mpano, banaririmba mu makorali.

Yabajijwe impamvu yahisemo kwiyita Lucifer, izina rya Satani, yemeza ko akunda ibigwi bye, akabifata nk’ibintu bitabayeho ahubwo ari nk’inkuru za Bakame. Chipmunk ryo ryaturutse ku kuba yarakundaga udusimba twitwa gutyo, tubarizwa cyane cyane muri Aziya tujya kumera nk’imbeba.

Mu muziki we akunda ibihangano bya Sia, avuga ko ari umwe mu bahanzi baririmba ibintu byihariye kandi mu mashusho ye akagaragaza ibyumvwa n’abahanga gusa.

Chimpmunk Lucifer, umuhanzikazi mushya mu muziki

Nelly Kelba

Nelly Kelba w’imyaka 23 uri mu bahanzi bakizamuka, we ari gushaka kumenyenisha umuziki we mu Rwanda ariko ahanze amaso n’ isoko mpuzamahanga.

Uyu musore yatangiye gukora umuziki we mu ntangiriro za 2019. Mbere yari asanzwe ari umuririmbyi wa karaoke aho yakoranaga na band no mu bindi birori bitandukanye nk’ubukwe.

Ubusanzwe yitwa Dusingizimana Clebert Nelly. Yavukiye mu Karere ka Rubavu, atuye i Kigali ari naho akorera umuziki we wibanda ku njyana ya RnB, Afro-Zouk na Afropop. Aherutse icyiciro cya Kabiri muri kaminuza mu Ishami ry’Ikoranabuhanga.

Yabwiye IGIHE ko intego ye mu muziki ari ugukora cyane akamenyekanisha impano ye ikagera kure ikanamubyarira umusaruro.

Ati “Ikintu cya mbere numva nshyize imbere ni ugukora ibihangano bifasha benshi mu Rwanda. Nshaka gukora umuziki ku buryo nzagera ku isoko mpuzamahanga, ntabwo byoroshye ariko niyo ntumbero yanjye.”

Kugeza ubu afite indirimbo enye , harimo nk’iyitwa ‘Uzaperereze’ yakoranye na Mc Tino, ‘Ijana Ku Ijana’, ‘Guaranty’ ndetse na ‘Ndatuje’ aheruka gushyira hanze.

Nelly arashaka kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Nep Queenz

Iri tsinda ryashinzwe mu 2020 bigizwemo uruhare n’Umuyobozi Mukuru wa RG Consult Inc, Remmy Lubega; rwiyemezamirimo akaba n’umuhanga mu kuvumbura impano.

Aba bakorwa bahawe amahugurwa menshi, barigishwa, baratozwa berekwa uko bagiye kwitwara mu buhanzi bwawo bagahangana ku isoko ry’Afurika n’Isi yose muri rusange.

Itsinda rigizwe n’abakobwa batandatu, gusa riracyakura rishobora kuziyongeramo n’abandi hagamijwe kongera abakobwa benshi bakoresha ibicurangisho by’umuziki mu nzira yo kurimbura imyumvire imaze imyaka myinshi ko ibi bintu byagenewe abagabo gusa.

Iri tsinda rigizwe na Esther Ishimwe w’imyaka 20, Christmas Kanoheli Ruth w’imyaka 23 ufite inzozi zo kuzaba Producer wa mbere w’umugore mu Rwanda, Prossy Uwase umuhanga mu gucuranga igicurangisho cya ‘Saxophone’, Delphine Tuyisenge uzi gucuranga ingoma, Neema Rehema Umutesi wakuriye mu muryango w’abanyamuziki na Queen Agape Niyondamya.

Aba abakobwa bamaze gufata no gutunganya amajwi y’indirimbo eshatu, aho biteganyijwe ko bazakora n’izindi nyinshi.

Nep Queenz ikomoka mu muryango wa NEP ugira andi matsinda atandukanye nka NEP Film, NEP DJs, NEP Records, Neptunez Band n’andi menshi.

Nep Queenz igizwe n'abakobwa batandatu b'abahanga mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye, bazi kwandika indirimbo n'ibindi

France

Gusenga Munyampundu Marie France yinjiranye mu muziki izina rya France , yavukiye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka hagati y’itanu n’itandatu. Afashwa cyane n’ababyeyi be, ariko atangiye gukura nibwo yagendaga yiyumvamo ko umuziki ari impano ikomeye afite kandi agomba kuwubyazamo umusaruro.

Yakomeje kuririmba nyuma yaho agira amahirwe yo kwitabira amarushanwa yitwa I’m the future arayatsindira bimuhesha amahirwe yo kwinjira no gukomeza rugendo rwe rw’umuziki, akabya inzozi yahoranye kuva kera.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yasoreje amashuriyisumbuye muri Ecole Notre Dame de la Providence i Huye aho yize mu 2016-2018. Yiga kaminuza muri African Leadership University (ALU).

France, umunyempano itangaje mu kuririmba

Sody Utuje

Sody amaze igihe gito atangiye umuziki nk’umwuga gusa na mbere yaririmbaga ariko atabishyiramo imbaraga cyane.

Uyu musore uri mu bahanzi bari kuzamuka aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Muri Ghetto’. Yavuze ko ari indirimbo yagize igitekerezo cyo gukora kubera inkuru mpano y’ibyabaye ku musore w’inshuti ye.

Sody Utuje uri mu bahanzi bari kuzamuka mu njyana ya Hip Hop

Kevin Kade

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Ngabo Richard wiyise Kade Kevin mu muziki. Kade Kevin yize umuziki mu ishuri ry’i Muhanga, uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi. Azi gucuranga Piano, guitar n’ingoma za kizungu.

Avuga ko kuba yarize umuziki bimufasha cyane, ati “Biranyorohera gukora umuziki nk’umwuga nkicurangira mu gihe ndimo no kuririmba.”

Ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi. Amashuri abanza yayize ahitwa Ecole Primaie de Kinunga, mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akiga muri Saint Marie Rene mu gihe icyiciro gisoza amashuri yisumbuye yacyize muri Nyamugali High School. Akunda cyane umuhanzi Michael Jackson.

Kevin Kade umwe mu bahanzi bari kuzamukana ingoga

Lionel

Mugisha Lionel uri mu bagaragaje impano ikomeye mu irushanwa rya ‘ I am the future’ yabonyemo umwanya wa kabiri, ari mu bahanzi bo guhangwa amaso mu minsi iri imbere.

Uyu musore yavukiye mu karere ka Kicukiro ahitwa i Gikondo ni umwana wa Gatandatu mu bana umunani.

Yegukanye miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa rya ‘I am The Future’ ritegurwa na Future Music ya David Pro, aho yari ahatanye n’abanyempano batandukanye bakomeye mu Rwanda, irushanwa rikegukanwa na Marie France Gusenga.

Kuva yakwegukana umwanya wa kabiri muri iri rushanwa, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo ‘Mad Love’ na ‘Feeling’.

Avuga ko Future Music yasinyemo amaze kwegukana umwanya wa kabiri muri I’m The Future, yamubereye ikiraro ndetse ikaba iri kugenda imufasha mu buryo bukomeye igatuma akora ibihangano biri ku rwego rwiza.

Uyu musore yakuriye muri Korali, agenda abwirwa n’abumvaga ubuhanga bwe ko yavamo umuhanzi mwiza kandi akaba igihangange ahitamo gutangira urugendo rw’umuziki gutyo.

Mu muryango wo kwa nyina avuga ko havukamo abanyempano bakomeye mu Rwanda barimo Munyanshoza Dieudonne wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izindi zijyanye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse na Nirere Shannel [Miss Shannel].

Mugisha Lionel yiga umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo Afite imyaka 18 y’amavuko, arangije mu wa kabiri mu ishuri ry’umuziki.

The Future Music iyobowe na Producer David uyu muhanzi yasinyemo, ni inzu yazamuye abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda nka Alpha Rwirangira, Peace Jolis, Patrick Nyamitari n’abandi.

Mugisha Lionel avuka mu muryango umwe n'abahanzi barimo Munyanshoza na Nirere Shannel

Tabz

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Thabita Uwizerwa yize mu Ishuri ryigisha umuziki ryahoze ku Nyundo, ryashyiriweho kongerera ubumenyi abanyamuziki by’umwihariko abanyempano bifuza kubigira umwuga ariko banabifitiye ubumenyi.

Tabz ari mu nkingi ya mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction rikaba rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.

Icyemezo cyo kwinjira mu muziki Tabz avuga ko yagifashe kuko zahoze ari inzozi ze ndetse ku bwe n’igihe cyari kigeze.

Uyu mukobwa akorera muri The Future Music, iyi ikaba studio ya David Pro musaza we bavukana ku babyeyi bose. Tabz ni umwana wa gatandatu mu bana umunani bavukana, aho David Pro ari uwa gatatu muri bo.

Uyu muhanzikazi yakuriye mu muryango w’abanyamuziki kandi bawukunda bihebuje. Uyu muhanzikazi ubwo yari arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yafashe icyemezo cyo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Tabz, umwe mu bahanzikazi bafite ejo heza

Juno Kizigenza

Uyu muhanzi na Kenny Sol nibo bahanzi babiri baherutse kwinjizwa mu Igitangaza ya Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie].

Kizigenza ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Yiga mu mashuri yisumbuye yahakoreye ibitaramo, ndetse ategura ibihembo ‘Opus’ byatwawe n’abanyempano mu ngeri zitandukanye bo ku ishuri n’abandi bo hanze y’Ikigo barimo Yvan Buravan.

Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amagura akumva azawukomeza nk’umwuga ariko, ageze mu mashuri yisumbuye atangira kwiyumvamo mu muziki, aba ari nawo atangira gukora.

Yavuze ko gukunda umupira ari nabyo byatumye Se amuha agatazirano ka ‘Kizigenza’ kuko yabonaga ashabutse muri byo agahita abimuhimba.

Juno Kizigenza ari mu bahanzi bo kwitega mu muziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .