Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu yinjiye muri Sinema

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva François winjiye mu muziki agahita ahabwa izina rya ‘Igisupusupu’ kubera indirimbo ye yakunzwe, nyuma yo kugira igikundiro gikomeye mu muziki ubu yinjiye muri Sinema.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane kubera gucuranga umuduri ndetse akagira indirimbo zakunzwe n’abatari bake, ubu agiye kugaragara mu gace ka munani ka filime y’uruhererekane yitwa ‘Inshinzi’.

Iyi filime itegurwa na Sosiyete isanzwe ifasha abahanzi banyuranye barimo na Igisupusupu yitwa ‘Boss Papa’ ya Alain Muku.

Uyu muhanzi agiye kwinjira muri iyi filime y’uruhererekane igeze ku gace ka munani.

Nzasangamariya Amandine uri mu buyobozi bwa ‘The Boss Papa’ yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yinjiye muri filime kuko basanze ibisabwa ku mukinnyi bari bakeneye abyujuje.

Icyakora ngo nubwo yinjiye muri filime ntabwo bizamubuza gukora umuziki kuko byose ari ubuhanzi kandi umuntu yahuza bigashoboka.

Ati ”Gukina filime ni ibintu bishoboka ko umuntu yakora kandi ntibimubuze kuririmba kuko ni umunyempano mwiza.”

Uyu mugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi kuri ubu gucuranga umuduri byamuvanye mu cyaro aza gushakira amaramuko i Kigali.

Nsengiyumva w’imyaka 41 y’amavuko yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20, icyakora nta masomo yihariye yafashe yo gukina filime.

Inshinzi ni filime ya mbere uyu mugabo agiye kugaragaramo mu buryo buzwi, abahagarariye inyungu ze bahamya ko afite impano yihariye mu gukina filime.

Indirimbo za Nsengiyumva zakuye benshi mu byabo ndetse zicengera ab’ingeri zose ku buryo n’umwana bitagutangaza muhuye agerageza kuririmba ‘Igisupusupu’, ‘Icange’ cyangwa se iyitwa ‘Rwagitima’ n’izindi nyinshi.

Reba indirimbo ’Mariya Jeanne’ benshi bise ’Igisupusupu’ yatumye uyu muhanzi aba ikimenyabose

Reba agace ka mbere ka filime ’Inshinzi’ Igisupusupu agiye gukinamo

Nsengiyumva yinjiye muri filime
Nsengiyumva Igisupusupu yamenyekanye cyane kubera guhuza gucuranga umuduri no kuririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .