Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yasohoye indirimbo "Rwagitima" yari itegerejwe na benshi (Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 2 Kanama 2019 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wahiriwe n’umwaka wa 2019, Nsengiyumva François umaze kwamamara nka Igisupusupu, yashize hanze indirimbo ye ya gatatu yise “Rwagitima”, yari imaze igihe itegerejwe na benshi.

’Rwagitima’ ni indirimbo yari isanzwe izwi n’abantu benshi bitewe n’amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Nsengiyumva arimo kuyiririmba.

Icyo gihe amateka ye yari atarahinduka, akiririmbira udufaranga tw’intica ntikize mu masoko n’utubari two mu Karere ka Gatsibo.

Rwagitima ni izina ry’agace akomokamo muri Gatsibo, ariko ubutumwa buri mu ndirimbo bugaruka ku rukundo nubwo harimo kuzimiza cyane.

Indirimbo yasohotse itandukanyeho gato n’iyo abantu benshi bazi kuko hari amagambo amwe atarashimwaga na benshi yakuwemo, agasimbuzwa andi anoze.

Nsengiyumva kuva yatangira gutunganya ibihano bye mu buryo bwa kinyamwuga yagiye yibasirwa n’abantu benshi bavuga ko hari amagambo adakwiye gukoreshwa mu ndirimbo.

Amajwi y’iyi ndirimbo ’Rwagitima’ yatunganyinjwe Jay P naho amashusho akorwa na Fayzo. Hagaragaramo, imyambarire ya kera, imbyino za Kinyarwanda n’izo ku Nkombo. Harimo kandi bamwe mu bantu bamenyerewe muri filime nka Umunyarwenya Makanika, Kirahinda ukina muri City Maid n’abandi.

Reba Amashusho ya "Rwagitima"

Imbyino zo ku Nkombo ziri mu mashusho ya 'Rwagitima'
Nsengiyumva François yashyize hanze indirimbo ye Rwagitima
Umugore wa Nsengiyumva n'umwana we bitabiriye ifatwa ry'amashusho hamwe na Alain Mukurarinda (hagati) ucunga inyungu z'uyu muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .