Nsanzwe ndi umukinnyi w’umwuga! Judith Niyonizera agiye gusohora filime ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Niyonizera Judith usanzwe ari umugore wa Safi Madiba yahishuye ko asanzwe ari umukinnyi wa filime wabigize umwuga ndetse ko yabitangiye akiri umwana.

Niyonizera wamamaye cyane ubwo inkuru ze n’urukundo rwa Safi Madiba zasakaraga, kuri ubu yinjiye mu bijyanye no gukina filime.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2020 Niyonizera Judith aherekejwe n’itsinda ry’abo bakoranye, bamurikiye abanyamakuru filime “Za nduru” bamaze iminsi bakora.

Uyu mugore wa Safi Madiba yavuze ko gukina filime ari ibintu yatangiye akiri umwana, ndetse asanzwe akora nk’umwuga we.

Yagize ati “Gukina filime ni ibintu nkora bya kinyamwuga, nabitangiye nkiri umwana. Ndibuka ko hari izo twakinnye nkiga mu mashuri abanza, gusa ubwo nageraga muri Canada hari izo nakinnyemo, nababwira ukuri ko maze igihe nkina filime bya kinyamwuga.”

Niyonizera yavuze ko mu 2018 aribwo yagize igitekerezo cyo gukina filime ye bwite, iki gihe ngo yaganiriye na Muyoboke Alex wari watekereje gukina ijyanye n’imvune z’abahanzi.

Yakomeje ati “Kuba njye mfite umugabo w’umuhanzi byamfashije kumva icyo gitekerezo kuko nzi neza imvune bahura nazo, duhita twiyemeza kuyikora.”

Iyi filime ijyanye n’ubuzima bw’abahanzi Nyarwanda yanditswe na Niyoyita Roger uzwi cyane mu kwandika filime zakunzwe mu Rwanda nka Seburikoko, Citymaid n’izindi.

Igitekerezo cya Filime “Za nduru” yakozwe na Niyonizera, cyatanzwe na Muyoboke Alex ubana mu buzima bwa buri munsi n’abahanzi bityo ibitekerezo byakinwemo.

Muyoboke Alex avuga ko kugira ngo iyi filime ikinwe habayeho guhuza intego ndetse n’imikoranire.

Yagize ati ”Judith ni we washyizemo amafaranga kugira ngo iyi filime ikorwe kuko hari igihe tuba dufite ibitekerezo ariko tukabipfana. Ikiguzi cyo hari ibyo twumvikanye biri mu masezerano twagiranye tutari buvuge mu magambo arambuye.”

Iyi filime izagaragaramo abakinnyi biganjemo abashya n’abandi basanzwe ari ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Aline Gahongayire, MC Tino, Fireman, Ziggy55, Sano Panda, Irunga Rongin, Habiyaremye Muniru nabandi.

Filime "Za nduru" byitezwe ko izatangira gusohoka mu minsi iri imbere. Abayiyoboye bavuze ko bari kuvugana n’amateleviziyo atandukanye kugira ngo bamenye aho izatambuka.

Reba ikiganiro Niyonizera yagiranye n’abanyamakuru

Reba agace gato k’iyi filime

Bamwe mu bagize ikipe yakoze iyi filime mu kiganiro n'itangazamakuru
Abanyamakuru batandukanye babajije ibibazo abateguye iyi filime
Judith Niyonizera, umufasha wa Safi Madiba ni we washoye amafaranga muri iyi filime
Muyoboke Alex ni we muyobozi wa filime "Za nduru"
Musoni Danon Fraterne ni we wayoboye iyi filime
Sibomana Gilbert uyobora 100 Pixels yafashe amashusho y'iyi filime ikanayatunganya na we ari mu bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru
Niyoyita Roger ni we wanditse iyi filime 'Za nduru'
Abanyamakuru beretswe agace ka mbere k'iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .