Nsanzwe nambara bikini kandi barabizi- Djazira atera utwatsi abamubujije kwitabira Miss Supranational

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ugushyingo 2018 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Ku wa 29 Ukwakira 2018 hasakaye amakuru ko Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yambuwe uyu mwanya kubera amafoto n’amashusho y’urukozasoni yari amaze iminsi ashyira hanze.

Uyu mwanzuro washimangiwe n’itangazo Dr. Uwamahoro Yvonne utoranya umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Suprational yashyize hanze Ku wa 5 Ugushyingo.

Yemezaga ko uyu mukobwa yihanangirijwe ariko akinangira bikaza kuvamo gufata umwanzuro wo kumwambura umwanya wo guhagararira u Rwanda.

Iri tangazo ryavugaga ko uyu mwanzuro ufashwe nyuma yo kubona imyitwarire idahwitse Munyaneza Djazira yagaragaje ubwo ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyiragaho amashusho n’amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Ikindi kandi harimo kuba uyu mukobwa atarujuje inshingano yari afite nka Miss Supranational Rwanda zirimo kutitabira ibikorwa bimwe na bimwe yasabwaga n’abashinzwe gutegura irushanwa.

“Kwambara bikini Yvonne yari asanzwe azi ko mbikora”

Mu kiganiro Munyaneza yagiranye na IGIHE, yavuze ko yabengutswe na Dr. Uwamahoro Yvonne binyuze ku rubuga rwa Instagram akamwandikira amusaba ko yakwitabira irushanwa rya Miss Supranational undi nawe aza kubyemera.

Ati “Yvonne twahuriye kuri Instagram aranyandikira ansaba kwitabira irushanwa rya Miss Supranational 2018 mpagarariye u Rwanda, nanjye ndabyemera. Turapanga njya mu myiteguro nta n’ubwo turahura twavuganaga kuri internet gusa.”

Munyaneza avuga ko asanzwe amurika imideli ku buryo kwambara bikini kuri we nta kibazo kirimo ndetse na Dr. Uwamahoro yagiye kumutoranya imyitwarire ye ayizi.

Ati “Mbere y’uko basohora ariya matangazo nta muntu wo muri Pologne cyangwa se mu nzego za Leta mu Rwanda zirimo MINISPOC na RALC wigeze ampamagara ambaza iby’amafoto yanjye. Ahubwo naguye mu kantu ubwo nabyukaga nkasanga mu Rwanda hose bari kumvugaho ndavuga nti ‘ese ibi ni ibiki?’”.

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri nibwo nahise mbona ubutumwa bwe ngo ’Djazira twamuhagaritse, anivuga erega […] kubera imyambarire ye ngo hari ukuntu aba-Miss bitwara. Ndavuga nti ‘ese wagiye kuntoranya utanzi?’ imyitwarire yanjye yari ayizi yarebaga amafoto yanjye yose nashyiraga kuri Instagram, kwambara bikini cyangwa imyenda y’imbere ntabwo ari ibintu bidasanzwe kuri njye ndabyambara kuko murika imideli.”

Munyaneza we yemeza ko hari izindi mpamvu abategura Miss Supranational Rwanda bafite we atazi zatumye bamwambura umwanya.

Ngo banashatse kumushakira Visa ngo azahagurukire muri Nigeria aho asanzwe akorera yerekeza muri Pologne nabyo biranga.

Ntiyigeze yanga kugirana ibiganiro n’inzego za Leta

Mu byo Dr Uwamahoro yatangaje harimo ko uyu mukobwa atigeze ahura n’abafite umuco mu nshingano kugira ngo bamugire inama z’uko azitwara.

Ati “Umunsi wo kujya guhura n’umuntu wo muri RALC kugira ngo bampe ikamba nserukire u Rwanda bizwi, sinabashije kuboneka ku mpamvu zanjye bwite ariko nari nabibasobanuriye.”

Uyu mukobwa avuga ko yakomeje imyiteguro ndetse ashaka uko azajya Mombasa muri Kenya aho yari gukura Visa yo kujya muri Pologne nabyo bikaza gupfuba bitewe n’izindi mpamvu yahuye nazo ubutumire yari guhabwa bumwemerera kujyayo busohoka nta mwanya afite.

Munyaneza akomeza avuga ko yagiye apanga gahunda na Dr. Yvonne Uwamahoro kenshi akabura umwanya ndetse ngo bombi ntibigeze bahuza ibitekerezo ari nayo mpamvu akeka ko yatumye yamburwa ikamba.

Uyu mukobwa yanahishuye ko yasabwe kwiyishyurira itike yo kuzajya muri Pologne, agasubiza ko nta mafaranga afite nyuma biza kwanzurwa ko yaziyishyurira visa n’itike yo kujya kuyishaka muri Kenya.

Djazira abona izina rye ryarasizwe icyasha mu maherere
Djazira avuga ko kwambara ikariso akabisakaza nta kibazo kibirimo
Imwe mu mafoto bivugwa ko yazamuye uburakari ku bategura Miss Supranational Rwanda bigatuma Djazira ahagarikwa
Mu buzima busanzwe yambara Bikini ntacyo yikanga
Munyaneza Djazira ngo bamutuyeho ubutumwa bumuhagarika
Mu buzima busanzwe ni umunyamideli wabigize umwuga
Uyu mukobwa asigaye aba muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza