Tuyishimire Roseline ukoresha izina rya La Rose mu muziki yatangiye kusa ikivi cya nyina Apôtre Izabiriza Violette wari umuvugabutumwa ukomeye witabye Imana akaba yarazwiho ibikorwa byo gufasha abatishoboye.
Ubwo yavugaga kuri uyu muryango, La Rose yagize ati “Iriza Foundation ni umuryango nashinze mu 2019 nyuma y’uko umubyeyi wanjye yari amaze kwitaba Imana kandi yarakundaga gufasha. Naje kubona ko kugira ngo ibikorwa bye bitibagirana tugomba gukomeza ubufasha.”
La Rose yavuze ko uyu muryango yashinze yatangije ubu ufite abana batanu baturuka mu miryango ifite ubushobozi buke batangiye kurihira amashuri kuva mu y’incuke kugeza barangije kaminuza.
Avuga kuri aba bana, La Rose yagize ati “Mfite abana batanu barimo batatu b’i Rwamagana na babiri b’i Nyanza natangiye kurihira amashuri kuva mu y’incuke kugeza barangije kaminuza.”
Uretse kuvuza abana, Iriza Foundation itanga ubufasha mu kuvuza abatishoboye ndetse kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko bari mu biganiro by’imikoranire n’ikigo AVEH Umurerwa cy’i Nyamata gisanzwe gifasha abana bafite ubumuga.
Ku rundi ruhande ariko uyu muhanzikazi aherutse gusohora indirimbo ‘Kimbiliyo’ yakoranye na Gaby Kamanzi.
Iyi yasohotse ikurikira izindi ndirimbo nka; Mpeka yakoranye na Serge Iyamuremye, Umukiranutsi yakoranye na Daniel Ngarukiye n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!