Noëlla Izere uvukana na Liza Kamikazi yakoze indirimbo y’ihumure ku bakora ariko ntibahirwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Nyakanga 2020 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Noëlla Izere uvukana na Liza Kamikazi yashyize hanze indirimbo yise “Icyo uzaba” irimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu bakora ariko ntibahirwe.

Yabwiye IGIHE ari ibintu yagiye abona mu bantu agahitamo kubihimbamo indirimbo.

Ati “Icyatumye mpimba iyi ndirimbo ni inkuru nabonye y’umuntu wari waragiye akora ibintu byinshi ntibigire aho bigera. Ndavuga nti hari abantu benshi bakora ibintu babona biri kwanga bagacika intege kandi wenda igihe cyo kugera kure cyari kigeze. Naravuze nti reka nkore indirimbo yo kubahumuriza.”

Yavuze ko afite gahunda yo gukomeza gukora indirimbo zubaka abantu ku buryo ari nazo zazaba ziri kuri album ye ya mbere ateganya kumurika.

Izere aherutse kubwira IGIHE ko yiyeguriye injyana gakondo nyuma y’imyaka atangiye umuziki anakora izindi njyana, ariko agahora yumva atanyurwa neza.

Yafashe umwanya yumva n’inama z’abantu batandukanye, zaje guhuza n’uko asanzwe akunda injyana gakondo ahita yiyemeza kwinjira muri uyu muziki.

Avuga ko injyana yakoraga ubusanzwe nazo ntacyo zitwaye nubwo yahisemo gukora gakondo.

Noëlla Izere uvukana na Liza Kamikazi yakoze indirimbo y’ihumure ku bagerageza gukora ariko ntibahirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .