Noëlla Izere murumuna wa Liza Kamikazi, yifashishije indirimbo akebura abitiranya urukundo n’ubutunzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Noëlla Izere murumuna wa Liza Kamikazi, wiyemeje gutera ikirenge mu cya mukuru we muri muzika, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ikirutibindi” akeburamo abitiranya urukundo n’ubutunzi.

Iyi ndirimbo nshya ya Izere avuga ko ari iy’urukundo yakoze nyuma yo kumara igihe akorwa ku mutima n’inkuru z’urukundo abona muri sosiyete.

Ni indirimbo yanditse nyuma y’uko abonye ko muri iki gihe benshi bitiranya urukundo n’ubutunzi.

Ati “Ni indirimbo nakuye ku nkuru z’urukundo zitandukanye ngenda mbona, nashakaga kuvuga ko urukundo ari cyo kintu kiruta ibindi byose muri iyi Si. Uko waba uri kose rwagusanga rukanakuryohera, hari aho ngira nti urukundo nta mukire nta n’umukene warwo aho ruri barabana.”

Indirimbo ya Izere amashusho yayo yafashwe anatunganywa na AB Godwin.

Aherutse kubwira IGIHE ko yiyeguriye injyana gakondo nyuma y’imyaka atangiye umuziki anakora izindi njyana, ariko agahora yumva atanyurwa neza.

Reba indirimbo nshya "Ikirutibindi" ya Noëlla Izere

Noëlla Izere uvukana na Liza Kamikazi yiyemeje gutera ikirenge mu cya mukuru we
Uyu mukobwa yihebeye umuziki gakondo
Noëlla Izere mu ndirimbo ye nshya yakebuye abitiranya urukundo n'ubutunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .