00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkusi Arthur uherutse gusezera kuri Kiss FM yasimbujwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Mutarama 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Nkusi Arthur wari uherutse gusezera kuri Kiss FM yamaze gusimbuzwa Gentil Gedeon Ntirenganya watangiye akazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.

Ntirenganya Gentil Gedeon wasimbuye Nkusi Arthur yari amaze igihe nta radio akorera nyuma yo gusezera kuri Kigalitoday.

Uyu munyamakuru amenyerewe mu biganiro mbarankuru atambutsa kuri YouTube ye bwite, akaba yaramenyekanye cyane mu cyitwa ’Inyanja twogamo’ cyamamaye cyane kuri Kigalitoday.

Kugeza ubu Gentil Gedeon yatangiye gukorana na Sandrine Isheja mu kiganiro Breakfast cyari gisanzwe kimenyerewemo Nkusi Arthur.

Nkusi Arthur wasimbuwe na Gentil Gedeon we, kugeza ubu ntaratangaza gahunda nshya agiyemo, cyane ko amaze iminsi mu biruhuko ari gukorana n’umugore we muri Zanzibar.

Ntirenganya Gentil Gedeon yamenyekanye kuri Radio Salus yakozeho akiga muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma anyura mu bitangazamakuru nka Radio10&TV10 na Kigali Today.

Gentil Gedeon Ntirenganya waherukaga kumvikana muri Kigali Today yerekeje kuri Kiss FM
Gentil Gedeon na Isheja Sandrine batangiye gukorana ikiganiro kuri uyu wa Mbere
Nkusi Arthur wasimbuwe na Gentil Gedeon yibereye mu biruhuko n'umufasha we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .