Kuri uyu wa 21 Mutarama 2023 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa ‘La Majorelle’ muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Ni umuhango wakurikiwe n’uwo gusezerana imbere y’Imana, uyu ukaba wabereye ahitwa ‘Miracle Center Church’ Kabeza, mbere y’uko abatumiwe bajya kwakirirwa muri ‘La Majorelle’ n’ubundi.
Ubukwe bwa Nkurikiyinka bwakurikiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku wa 12 Mutarama 2023.
Nkurikiyinka ukunze gukina nk’umusore waturutse i Nyagatare akagera mu murwa. Bitewe n’inyota yari afitiye sinema ntiyitaye ko yari arangije kaminuza ahubwo yahise yinjira muri ‘Kigali Film and Television School’ yihugura ibijyanye no gukina filime mbere yo kubyinjiramo neza.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!