Nkumbuye gukorana indirimbo na Riderman! Neg G the General yahinduriye imyumvire Iwawa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G the General wari umaze iminsi ari mu rubyiruko rwagororerwaga Iwawa, yamaze gusezererwa asubira mu buzima busanzwe ahishura ko hari impinduka nyinshi zamubayeho mu gihe yari amaze agororwa.

Neg G The General yamenyekanye kuva mu myaka ya 2004 ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers aha ari naho Riderman yatangiriye umuziki mbere y’uko bashwana ahagana mu 2005 ishyira 2006.

Uyu mugabo avuga ko ubwo yajyanwaga Iwawa ubuzima bwari buri kumucika atabizi. Ati” Ntarajyayo ubuzima bwari buri kuncika ntabizi, ndashima Imana yatumye ngerayo nkaba ngarutse ndi undi mushya utandukanye n’uwagiyeyo.”

Avuga ko ubwo yajyanwaga mu kigo ngororamuco yari azi ko agiye gupfa. Aati”Nasize nanditse akandiko ko gusezera ku nshuti zanjye kuko numvaga hari n’igihe ntagaruka.”

Icyakora agezeyo yasanze ibyo yabwirwaga ku kigo ngororamuco cya Iwawa bitandukanye cyane nibiberayo kuko yasanze nta kibi kiriyo.

Ati “Ntakubeshye byo nagiye mfite ubwoba ariko uko nahumvaga siko nahasanze.”

Nyuma yo kwitabwaho agakira ndetse akazana impinduka, Neg G the General avuga ko hari byinshi byahindutse kuri we birimo kureka no kuzinukwa ibiyobyabwenge.

Ikindi uyu muraperi avuga afite mu mishanga ya vuba ni ugushyira imbaraga mu muziki aho nibura ari gukora kuri Album eshatu icyarimwe.

Muri izi album eshatu Neg G the General avuga ko harimo imwe y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ati” Kenshi mu muziki abantu bakwiye kuzajya bambona mu isura ebyiri, ninkora Gospel nzaba ndi Ngenzi Serge ariko ninza mu wundi muziki nkomeze ndi Neg G the General.”

Neg G yishimira cyane ukuntu Riderman batangiranye ahagaze mu muziki, ati”Umuhungu wanjye yarakoze rwose ndamwemera kandi nkunda uko akora ibintu bye, kuba mu baraperi twatangiranye ariwe gusa ugihagaze bwuma bituma mpamya ko ari umugabo udasanzwe.”

Uyu muraperi wahoze aririmbana na Riderman mu itsinda rya UTP Soldiers bari baranatangije yavuze ko akumbuye cyane ko bongera guhurira mu ndirimbo.

Ati” Riderman usibye kuba twararirimbanaga iyo duhuriye muri studio biba ari urugamba, ni umuhanga cyane nkumbuye kuririmbana nawe.”

Aba bakunze guterana amagambo yanatokoje umubano wabo mu bihe byahise, Neg G yemeje ko mbere ibyo yavugaga hari igihe yabaga atari we, ati” Urya wirirwaga aterana amagambo cyangwa ibyo navuze mbere burya ntabwo yari njyewe, uwanyawe ni uyu uri kubabwira.”

Usibye Riderman, Neg G yifuza kuba yakorana indirimbo n’abahanzi nka The Ben n’ubusanzwe bari barakoranye iyitwa Karara, Bruce Melodie na P Fla kandi yizera ko Imana imufashije kuri Album ari gukoraho izi ndirimbo zazakorwa.

Neg G the General wihuguye mu buhinzi n’ubworozi, avuga ko nyuma yo kuva Iwawa afite na gahunda zo kureba uko yasubukura amasomo ye cyane ko yacikirije ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza.

Yavuze ko umuryango we wishimiye kuba yaragarutse yarahindutse. Ati” Ababyeyi banjye barumva, ni abantu bishimye kandi nanjye ndabashimira Imana ibahe umugisha nibyo narabarumbiye ariko iki nicyo gihe ngo mbabere ingenzi nkuko banyise. Nabatesheje agaciro ariko ngomba gukora cyane kugira ngo nkabasubize.”

Mu bintu byashimishije Neg G the General kuva avuye Iwawa harimo kongera guhura n’umuhungu we akaba imfura ye ufite imyaka 10, ati” Byaranshimishije cyane, nyine yambajije aho nari ndi sinamubwira neza, ariko byaranshimishije yizihije isabukuru y’imyaka 10 ntahari gusa ubu agiye kuzuza 11 icyiza nzaba mpari.”

Nk’umuraperi yahaye ubutumwa bagenzi be. Yagize ati” Nigeze kubivuga ko mbaye ntahari, ariko igihe naje bagomba kumva ko umwami yaje nyine ubwo abatayoboka babe bacukura indake bihishemo cyangwa bayoboke mbagabire nyine nta kundi.”

Ku ikubitiro Neg G arashyira hanze indirimbo ye nshya mu minsi mike iri imbere nubwo ataramenya neza izabanza gusa ngo afite imishinga itandukanye y’indirimbo ateganya gusohora.

Ikiganiro na Neg G The General

Indirimbo "Arankurura" Riderman yaherukaga gukorana na Neg G mbere y’uko bagirana ibibazo

Neg G The General ahamya ko ubu yagarukanye impinduka yaba mu myitwarire ndetse no mu muziki
Neg G ati"Umwami yagarutse ubwo abaraperi bayoboke cyangwa babe bashaka indake zo kwihishamo"
Neg G The General yamenyekanye kuva mu myaka ya 2004 ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .