00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nk’undi musore narabigerageje! Zeotrap yahishuye impamvu yatumye agendera kure ibiyobyabwenge (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 June 2024 saa 08:11
Yasuwe :

Zeotrap udahisha ko yagerageje gukoresha ibiyobyabwenge, yahishuye ko gutinya kuzabifatanwa akaba yafungwa aribyo byatumye ahitamo kubigendera kure mu gihe yari yiyemeje kuyoboka umuziki nk’akazi ke.

Uyu muraperi udatinya guhamya ko yigeze kugerageza ibiyobyabwenge bitewe n’inshuti ze, yavuze ko ubwo yari yiyemeje gukora umuziki yabiretse kuko yatinyaga ko byazamwicira akazi.

Ati “Iyo uri umuhungu hari ibintu byinshi ugerageza, njye rero njya gutangira gukora umuziki nahisemo kubireka (ibiyobyabwenge), iyo uri umuhanzi hari ukuntu ubona byinshi ugashiduka byakujyanye kuko by’umwihariko iyo ukora Hip Hop uhura n’abantu benshi bashaka ko mubisangira, rero njye natangiye nabigize igerageza ngo ndebe ko nakora umuziki ntabinywa bigakunda.”

Zeotrap yavuze ko yahisemo kugendera kure ibiyobyabwenge kugira ngo bitazamwicira akazi, ati “Naravuze ngo niba nshaka kuririmba kugeza mpfuye ni uko ngomba kubigira akazi nkagendera kure ibiyobyabwenge kuko byica umuziki. Niba nkora umuziki bakampfunga imyaka itanu urumva nzagaruka gute?”

Zeotrap kimwe mu byatumye afata iki cyemezo ari uko itsinda ry’inshuti ze zose zagiye zifungwa kubera ibiyobyabwenge, bityo abona ko byazamwicira akazi abigendera kure atyo.

Ku rundi ruhande uyu muraperi yavuze ko bitewe n’uko umuraperi agira inshuti zirimo n’izaba zikoresha ibiyobyabwenge, yirinda kubinywa kugira ngo hatazabaho gufata ababikoresha yabigenderamo bakaba babimusangamo.

Zeotrap uri mu baraperi bagezweho muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo nka Umwanda na Rwamakombe aherutse gusohora.

Uretse umuziki usanzwe, uyu muraperi akunze kugarukwaho kubera ihangana rye na Trapish Music ya Ish Kevin muri iyi minsi akaba ari kugarukwaho cyane kubera indirimbo ‘Sinabyaye’ yakoze abibasira icyakora kuri ubu akaba yategetswe kuyisiba kubera amagambo ataboneye yakoreshejemo.

Zeotrap yavuze ko kwirinda gufungwa ariyo mpamvu yatumye agendera kure ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .