Nizzo wo muri Urban Boys “yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Ibanga ni kimwe mu bintu upimiraho ubushuti, kuko uribitsa uwo wizeye ko adashobora kukuvamo, uko byagenda kose. Birashoboka ko aribyo Nshimiyimana Muhammad wamenyekanye nka Nizzo mu itsinda rya Urban Boys yaba yakoze, aho bivugwa ko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa uba hanze y’u Rwanda gusa ibyayo bikagirwa ibanga rikomeye.

Nizzo ni we wari usigaye ari ingaragu mu itsinda ry’abasore batatu batangiranye urugendo rwa muzika. Safi Madiba yabimburiye abandi asezerana na Niyonizera Judith nyuma Humbe Jizzo nawe ashyingiranwa na Amy Blauman.

Amakuru yizewe aturuka mu nshuti za hafi z’uyu musore ni uko nawe yamaze kuva mu cyiciro cy’ingaragu aho ubu ari umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda.

IGIHE yamenye ko uyu musore yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye agasezerana imbere y’amategeko (mu murenge) n’umukobwa uba muri Diaspora, hari amakuru ahamya ko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru dukesha umwe mu bantu ba hafi b’uyu musore ni uko ibirori byitabiriwe n’umubare muto ndetse buri wese wari watumiwe ahabwa amabwiriza y’uko bigomba kuba ibanga, akarimira.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati ”Nibyo rwose yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa uba hanze ariko ni ibanga. Twese ntitwemerewe kubivuga.”

Ku rundi ruhande, Nizzo yashwishurije umunyamakuru wa IGIHE ko nta bukwe yakoze, ati “ubu nakora ubukwe singutumire?”.

Hari andi makuru avuga ko uyu mukobwa yamaze kuva mu Rwanda agasubira mu mahanga aho asanzwe atuye. Ntibizwi neza niba azagaruka hagakorwa ibindi birori cyangwa se niba hari ukundi ubukwe bwabo bupanzwe.

Twashakishije umurenge uyu musore yaba yarasezeraniyemo nabwo abari bahari bose baryumaho, aho bivugwa ko ibirori byabaye hari abantu batarenze icumi.

Andi makuru yizewe ahamya ko uyu mukobwa wasezeranye na Nizzo atari Nisingizwe Solange uba muri Suède bakanyujijeho mu rukundo mu minsi ishize.

Nshimiyimana Muhammad uzwi nka Nizzo yakunze kuvugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye. Barimo Umulisa Yvette wigaga mu Bushinwa, Anita Pendo ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda, Sacha Kate, Umwiza Jessica na Nisingizwe Solange baherukanaga.

Yavuzwe kandi mu rukundo n’umucuruzikazi wamenyekanye nka “Bijou”.

Nizzo na Yvette bakundanye igihe kinini uyu mukobwa yiga mu Bushinwa
Mu 2018 Nizzo yavuzwe mu rukundo n'umucuruzikazi witwa Bijou
Nisingizwe Solange utuye ku mugabane w'u Burayi yakanyujijeho mu rukundo na Nizzo
Umwiza Jessica yakundanye igihe kinini na Nizzo nyuma baza gutandukana
Nizzo mu myaka ya 2011 na mbere yaho yakundanaga na Anita Pendo
Urukundo rwa Nizzo na Sacha Kate rwaciye ibintu mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .