Ibi uyu munyarwenya yabikomojeho ubwo yari ageze i Kigali kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025.
Dr. Hilary Okello yagize ati “Ejo bundi bamaze kuntumira nibwo twasubije amaso inyuma nsanga ari njye munyarwenya w’umunyamahanga umaze gutumirwa kenshi muri Gen-Z Comedy. Yego ni byo ariko kandi abantu bakwiye kumenya ko hari nubwo kuntumira mbigiramo uruhare kuko mba nkumbuye mu rugo. Buri gihe iyo ndi mu Rwanda niyumva nk’uri iwacu.”
Uyu munyarwenya waherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024, yongeye gutumirwa mu bitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ ku nshuro ya kane. Yataramiye bwa mbere muri Gen-Z Comedy muri Werurwe 2023.
Uretse icyo gihe, Dr. Hilary Okello yongeye kwiyambazwa muri Gen-Z Comedy muri Werurwe 2024 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka ibiri ibi bitaramo byari bimaze bibera mu Rwanda.
Ubwa nyuma yaherukaga muri ‘Gen-Z Comedy’, byari muri Nyakanga 2024 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo yahuriyemo na Teacher Mpamire.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!