Hari mu gasusuruko ko ku wa 21 Nzeri 2017, abantu bamwe batungurwa n’inkuru ivuga ko Safi Madiba wari umaze iminsi mike atandukanye na Umutesi Parfine, agiye gushyingiranwa na Niyonizera Judith.
Ni inkuru yatunguranye ndetse mu bitangazamakuru byose mu Rwanda niyo yari imbere. Abanditsi batyaza ikaramu karahava, abagira amaso barareba banatanga ibitekerezo bitandukanye ku nkuru zandikwaga.
Amagambo yashize ivuga! Byaje kwemezwa n’urupapuro rw’ubutumire n’amafoto y’uyu mukobwa, bamwe batangira kumugereranya na Parfine bari bamaze iminsi batandukanye.
Nyuma hacicikanye amafoto aba bombi basezerana mu mategeko mu Murenge wa Remera, abantu bati bya bintu umenya aribyo. Ku wa 1 Ukwakira 2017 habaye ibirori byo gusaba no gukwa, bibera ahitwa ku Babikira i Rebero, mu Karere ka Kicukiro.
Bahise batangira kubana ndetse Safi Madiba ntiyasibaga kugaragaza ko akunda byimazeyo umugore we.
Ubukwe bwa Judith bwakurikiwe n’induru…
Nyuma yo gukora ubukwe na Safi Madiba, hahise hatangira gukwirakwira inkuru y’umugabo witwa Rick Hilton, wanyujije akababaro afite ku rubuga rwa YouTube. Yavuze ko umugore wasezeranye na Safi yamuhemukiye cyane akamusahura umutungo amubeshya urukundo, nyuma aza no gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.
Mu butumwa bwa Hilton IGIHE yakiriye kuri e-mail, yavugaga ko atuye mu Mujyi wa Calgary mu Ntara ya Alberta muri Canada, akemeza ko yakundanye na Niyonizera washyingiranywe na Safi, mbere y’uko aza mu Rwanda.
Hilton yavuze ko Niyonizera ajya gufata rutemikirere ava muri Canada, yamubeshye ko agiye gusura inshuti n’abavandimwe yari akumbuye, ageze mu Rwanda akora ubukwe.
Nyuma Hilton yongeye kwandika avuga ko yicuza ibyo yakoze byo gushinja umugore wa Safi ubuhemu n’ubwambuzi, ndetse by’umwihariko amafoto y’ubwambure bigaragara ko yafashwe mu gihe babaga bari kumwe mu cyumba.
Yakomezaga avuga ko Niyonizera yemeye kumuha ibyo amugomba byose mu mitungo yavugaga ko yaba yaramwambuye, ndetse we ngo icyo yifuza ni ukubabarirwa kuko atigeze amenya ingaruka ibyo yakoze byateje.
Judith ari kubyaza umusaruro izina yasigiwe na Safi Madiba!
Mu rukundo rwa Judith na Safi Madiba, bakundaga kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari aho Safi yageze afata icyemezo cyo kujya afunga ahatangirwa ibitekerezo, mu gihe ashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto bari kumwe.
Mu minsi ishize Safi yatangaje ko yatandukanye na Niyonizera Judith [nyuma yo kumusanga muri Canada], ko kuba barasezeranye mu mategeko bitamugira imbohe.
Judith na we, yabonye ko ibye n’umugabo we byarangiye ahitamo gutangira gushakisha uko yakungukirwa n’izina yamukuyeho.
Uyu mugore yahise atangiza paji ya Instagram atarajyaga ayikoresha, yiyita amazina ya ‘judy_bosslady’. Ururebyeho ubona yarashyizeho ko ari umuyobozi mukuru wa sosiyete yitwa Judy Entertainment Ltd, akaba umukinnyi wa filime n’umunyamideli; ibintu atari yarigeze akora kera kose ataramenyana na Safi.
Ni iyihe mpamvu yo gushora amafaranga mu myidagaduro?
Hari abavuga ko Niyonizera yaba yarashyize imboni mu myidagaduro mu rwego rwo kwereka Safi batandukanye ko na we hari urwego amaze kugeraho, kandi ko izina afite ryamutunga.
Hari n’abandi batekereza ko yaba yarajemo kugira ngo yimare agahinda yatewe n’umugabo yategeye indege akamushakira visa yo muri Canada, undi yamara kugerayo akamwereka mu bworo bw’ikirenge.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yatangazaga ko agiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yise ‘Za nduru’, Niyonizera yavuze ko yatangiye ibyo gukina filime akiri umwana, ndetse asanzwe abikora nk’umwuga we.
Ati “Gukina filime ni ibintu nkora bya kinyamwuga, nabitangiye nkiri umwana. Ndibuka ko hari izo twakinnye nkiga mu mashuri abanza, gusa ubwo nageraga muri Canada hari izo nakinnyemo, nababwira ukuri ko maze igihe nkina filime bya kinyamwuga.”
Niyonizera yavuze ko mu 2018 aribwo yagize igitekerezo cyo gukina filime ye bwite, iki gihe ngo yaganiriye na Muyoboke Alex wari watekereje gukina ijyanye n’imvune z’abahanzi.
Ati “Kuba njye mfite umugabo w’umuhanzi byamfashije kumva icyo gitekerezo kuko nzi neza imvune bahura na zo, duhita twiyemeza kuyikora.”
Abakundanye na Safi bose bagiye bahirwa n’ubwamamare ndetse nka Butera Knowless bakundanye agitangira umuziki, ubu ni umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda no hanze.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!