Niyo Bosco yazamuye amarangamutima ya benshi, umunyabugeni aratungurana mu gitaramo cy’Intwari

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abatuye Umujyi wa Kigali, biganjemo urubyiruko bari mu gitaramo cyo gusingiza intwari batunguwe n’umunyabugeni Iradukunda Remy washushanyije Maj Gen Fred Rwigema mu minota 10, abandi basuka amarira kubera umuhanzi ukizamuka Niyo Bosco.

Ni igitaramo cyabereye mu ihema ry’ahahoze Camp Kigali mbere y’umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi w’intwari zarwo uba ku wa 1 Gashyantare buri mwaka.

Ku ikubitiro iki gitaramo cyatangijwe n’ijambo rya Minisitiri Rosemary Mbabazi, wasabye abanyarwanda kurangwa n’umuco w’ubutwari warangaga abakurambere wo kwirengagiza icyo bapfa mu gihe babaga bagiye mu gikorwa gitanga inyungu ku Rwanda nk’urugamba.

Yagize ati “Icyerekezo dufite 2050 tukavuga tuti twafashe iyo ndangagaciro y’Abanyarwanda y’abakurambere bacu bavugaga bati nubwo dufite icyo tutumvikanaho ariko noneho icyo ngiye gukora ndagikorera u Rwanda”.

Yakomeje agira ati “Niba ari serivisi utanga aho ukora, watangira gutanga serivisi ukayitanga nabi kuko ubonye wa muntu mutumvikana, iyo ubikoze ntabwo ari we ukorera uba uhemukiye u Rwanda, ukanabimubwira uti urabizi ko tutumvikana ibi nibi ariko iyo serivisi nguhaye yihuta nyiguhaye kubera ko nyiha u Rwanda”.

Nyuma y’iri jambo, abasangiza b’amagambo batumiye itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ku rubyiniro, maze risusurutsa abantu mu mbyino, ingoma, imikino n’umuhamirizo w’intore.

Indirimbo nyinshi zaririmbwe zagarukaga ku butumwa bwo kwimakaza umuco w’ubutwari.

Urukerereza rwageze aho rutumira abana bato bo mu itsinda ry’Intayoberana, bamenyekanye cyane muri East Africa’s got Talent, maze umudiho wabo ushimisha umubare munini w’ababarebaga.

Mbere y’uko Urukerereza ruva ku rubyiniro, umuhanzi Mariya Yohani yabasanzeho maze bafatanya kuririmba no kubyina indirimbo Intsinzi mu mudiho wa Kinyarwanda.

Nyuma y’iri torero, umuhanzi Karasira Clarisse, yagiye ku rubyiniro ahera ku ndirimbo Imitamenwa yaririmbye asubirwamo n’abakunzi be maze akurikizaho indi yahimbiye intwari z’u Rwanda by’umwihariko.

Nyuma ya Karasira hakurikiyeho umuhanzi mushya ariko umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa buba mu bihangano bye Niyo Bosco.

Abifashijwemo n’Abanyeshuri bo ku Nyundo, Niyo Bosco yaririmbye indirimbo ze mu buryo bwa Live ahereye ku yo aherutse gusohora yise Uzabe Intwari.

Niyo Bosco akigera ku rubyiniro wabonye ko ibintu bihindutse abari bicaye barahaguruka.

Mbere yo kuririmba indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi yise ‘Ubigenza ute “yasabye abari kuri tekinike kuzimya amatara maze abwira abari muri iki gitaramo gucana telefone zabo nabo baramukundira barabikora.

Ubwo Niyo Bosco yaririmbaga iyi ndirimbo harimo abananiwe guhisha amarangamutima yabo maze bararira.

Nyuma yo kuririmba indirimbo ebyiri, urubyiniro rwahawe Social Mula, akigera ku rubyiniro abarenga kimwe cya kabiri bose barahaguruka igitaramo kimera nk’igitangiye bushya.

Social Mula ntiyatengushye abakunzi be mu ndirimbo nka Yayobye, Ma Vie, Umuturanyi maze asoreza kuri Abanyakigali

Abari muri iki gitaramo batunguwe n’umusore ufite Impano yo gushushanya witwa Remy Iradukunda washushanyije intwari z’u Rwanda zirimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Umusirikare utazwi na Mutara III Rudahigwa, akoresheje iminota itageze kuri 30.

Kubera ubuhanga budasanzwe bw’uyu musore Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yemeye ko ibi bishushanyo bye izabitwara ikabigura.

Ubwo igitaramo cyaganaga ku musozo ku rubyiniro hatumiwe Army Jazz Band na bo bafasha abacyitabiriye kurushaho kuryoherwa kugeza saa yine igitaramo gisozwa.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema ry'ahahoze Camp Kigali cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abafite ubumuga bari bitabiriye iki gitaramo cyo gusingiza intwari ku bwinshi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara (ubanza) yitabiriye iki gitaramo
Amatorero abyina Kinyarwanda yanyuze benshi
Itorero ry'Igihugu, Urukerereza, ryashimishije abitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Niyo Bosco yabyukije amarangamutima ya benshi
Ajya kuririmba yasabye ko bazimya amatara
Umuhanzi Karasira Clarisse yatangiye kuririmba afashwa n'aba basore ndetse n'abitabiriye igitaramo
Uyu munyabugeni yatunguye benshi ubwo yashushanyaga intwari z'igihugu mu minota mike
Minisitiri Mbabazi yasabye abanyarwanda guharanira ubutwari igihe cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .